Zion Temple: Abashakaga kweguza Gitwaza bagiriwe inama yo gusaba imbabazi

Itorero Authentic World Ministries/Zion Temple mu Rwanda ryasabye abakozi b’Imana bashyikirije inzego z’ubutabera ikirego basaba ko umukuru waryo Dr Paul Gitwaza yeguzwa ko basaba imbabazi, hanyuma bagakurikiza inzira zizwi n’amategeko mu gihe baba bashaka kongera kuba abayoboke b’iri torero. Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo (11), Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangaje […]

Posted on: 09:18, 26 Nov 2023

0

23 Views

Itorero Authentic World Ministries/Zion Temple mu Rwanda ryasabye abakozi b’Imana bashyikirije inzego z’ubutabera ikirego basaba ko umukuru waryo Dr Paul Gitwaza yeguzwa ko basaba imbabazi, hanyuma bagakurikiza inzira zizwi n’amategeko mu gihe baba bashaka kongera kuba abayoboke b’iri torero.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo (11), Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangaje ko ikirego cyatanzwe n’abaruganye mu izina ry’iri torero basaba ko Dr Gitwaza yeguzwa kitakiriwe.

Mu kwezi kwa kabiri kw’umwaka ushize, urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere myiza (RGB) rwateye utwatsi ubusabe bw’Abashumba Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu bifuzaga ko Gitwaza yeguzwa, rukavuga ko ubwo busabe buciye ukubiri n’amategeko.

Kuri iyi nshuro, aba bavugabutumwa basabaga urukiko gutesha agaciro iyi ngingo ya RGB ihagarika iri yeguzwa rya Gitwaza, aho bavuga ko yashingiye ku nyandiko bo bafata nk’iz’amanyanga.

Umuvugizi w’iri torero Bwana Jean Baptiste Tuyizere yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kuba abatanze ikirego batakinabarizwa muri iri torero ari ikimenyetso simusiga ko nta kindi bari bagamije uretse kurisenya.

Tuyizere yabwiye BBC ko muri aba batandatu bareze hari abibera hanze ubu bakaba bari gusaba ubuhungiro iyo bagiye nko muri Canada, akabona ko ikirego bashyikirije urukiko nta yindi ntego gifite uretse iyo gusebya no gutsikiza umurimo w’Imana.

Yagize ati ati: “Ni satani wateye itorero kugira ngo arisibanganye, arizanemwo amacakubiri”.

Mu gihe abareze bo bemeza ko bari babifitiye ububasha, Tuyizere avuga ko nta burenganzira bwo kweguza umukuru w’iri torero kuko “barivuyemwo bashinga irindi ryabo, World Revival Center Church”.

Hagati aho, Tuyizere avuga ko, mu gihe bakwemera ko bakoze amakosa hanyuma bagasaba imbabazi, nta cyabuza ko bakongera kwakirwa mu itorero.

Ati: “Niba babona ko iyo bagiye gukorera byananiranye, bakaba bifuza kugaruka muri Zion Temple, ni bakurikize amategeko n’inzira zemewe nk’uko n’abandi babikora, twebwe amarembo arafunguye, twiteguye kubakira”.

Aba bashumba batandatu batumvikana na Dr Gitwaza barega RGB gushingira ku mategeko agenga itorero ryabo bavuga ko yakozwe mu ibanga mu 2019, abarishinze batabizi.

Uretse mu Rwanda no mu Burundi, iri torero rifite amashami ahatari hake ku migabane y’u Bulayi na Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *