wasili’ umunyamakuru wa Rayon Sports akomeje gutangaza benshi kubera imyitwarire ye ku kibuga
Rayon Sports imaze imikino 11 idatsindwa, kuri uyu munsi yinjijwe igitego na Muhazi United aho umukino waje kurangira Rayon Sports ifite ibitego bibiri kuri kimwe. Ni ikipe bigaragara ko ihagaze neza kuko yari imaze imikino igera ku 8 itinjizwa igitego; initegura mukeba wayo APR FC bazahura mu mpera z’iki cyumweru. Mbere y’uko mva kuri iyi […]
Rayon Sports imaze imikino 11 idatsindwa, kuri uyu munsi yinjijwe igitego na Muhazi United aho umukino waje kurangira Rayon Sports ifite ibitego bibiri kuri kimwe.
Ni ikipe bigaragara ko ihagaze neza kuko yari imaze imikino igera ku 8 itinjizwa igitego; initegura mukeba wayo APR FC bazahura mu mpera z’iki cyumweru.
Mbere y’uko mva kuri iyi Kipe nerekeza ku munyamakuru wayo, sinagenda ntibukije abantu ko iri kwitwara neza nyuma y’impinduka zabaye mu buyobozi bwayo abenshi bahamya ko ari ho iri gukura imbaraga zituma yitwara neza.
Reka twimukire kuri Wasili uri guca ibintu ku mbuga nkoranya mbaga! Buri mukino wa Rayon Sports hari kuba hitezwe agashya k’uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru wa Rayon Sports.
Muramwibuka apfukamye asengera mukeba! Abandi mumwibuka i Rubavu Rayon Sports imeze gutsinda Etencelles ubwo yaryamye mu kibuga akiyorosa amashuka, ndetse n’utundi dutendo yagaragayemo!
Ubwo umukino wa Rayon Sports na Muhazi United warangiraga, Wasili yagaragaye mu kibuga yicaye mu ntebe nziza ariko yifatira amafunguro aho aninura ko yatangiye ibirori by’igikombe.
Avuga ko kuri buri mukino azajya agaragara arya kuko ibyo Rayon Sports iri gukora abifata nk’ubukwe. Kuri we ngo asanga Rayon Sports itakabaye ikina Shampiyona y’u Rwanda kuko itari ku rwego rwayo.
Nta gushidikanya ko abakunzi baba aba Rayon Sports na APR FC ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange bategereje ibyo uyu mugabo wihebeye Rayon Sports azavuga nyuma y’umukino uzabahuza na mukeba mu mpera z’iki cyumweru.
Wasili azajya agaragara kuri buri mukino wa Rayon Sports arya
Leave a Comment