Uncle Austin yandagaje uwamubwiye ko indirimbo ze zibishye

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Uncle Austin yututse uwamushotoye nyuma yo kubona ko uyu muhanzi ari kwamamaza ’Burgers’ asigaye akorera muri ’Uncle’s Restaurant’. Uncle Austin umaze iminsi yamamaza ’Burger’ nk’igicuruzwa gishya muri ’Uncle restaurant’. Mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo uyu muhanzi yongeye kuyamamaza abinyujije kuri X hanyuma uwiyise ’Gumamurugo’ kuri urwo rubuga […]

Posted on: 12:57, 13 Nov 2024

0

15 Views

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Uncle Austin yututse uwamushotoye nyuma yo kubona ko uyu muhanzi ari kwamamaza ’Burgers’ asigaye akorera muri ’Uncle’s Restaurant’.

Uncle Austin umaze iminsi yamamaza ’Burger’ nk’igicuruzwa gishya muri ’Uncle restaurant’.

Mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo uyu muhanzi yongeye kuyamamaza abinyujije kuri X hanyuma uwiyise ’Gumamurugo’ kuri urwo rubuga ahita amusubiza ati “Nizere ko zitabishye nk’indirimbo zawe!”

Nyuma yo kubona ubu butumwa, Uncle Austin ntiyabashije kwihanga amusubiza amutuka, ati “Kandi arizo batereteyeho nyoko!”

Ni amagambo yakuruye umwuka mubi ndetse uyu muntu atangira gukoresha amagambo nyandagazi atuka Uncle Austin mu buryo bweruye.

Ku rundi ruhande, uyu muhanzi yibukije uyu muntu ko adakwiye kurakara kuko bari baramenyereye gutuka abahanzi bakicecekera.

Ati “Nibyiza ko warakaye kuko mwihaye gutuka abantu muzi ngo ntibabasubiza, unzanaho ububono (ubwenge buke) sinamuhereza.”

Ni intambara y’amagambo yakomereje mu bafana bahise bibutsa uyu wari ushotoye Uncle Austin ko asebye.

Uncle Austin ni umuhanzi ubifatanya no kuba umunyamakuru w’izina rikomeye mu Rwanda, icyakora muri iyi minsi uyu mugabo yashyize imbaragaze mu bucuruzi.

Uburyo Austin yasubije byatunguye benshi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *