Umusinzi yakoze urugendo rw’ibilometero 400 yinaganitse ku ikamyo

Mu gihugu cya Australia, umugabo wari umaze guhaga ka manyinya yigiriye inama yo kudatanga amafaranga ye ngo atege “taxi” imucyura mu rugendo rwa kilometero 50 yagombaga gukora ngo agere iwe, ahubwo ahitamo kwinaganika ku ikamyo yajyaga mu cyerekezo kimwe nawe. Gusa ntibyamuhiriye, kuko yaje kwisanga yarenze iwe ho ibilometero 350, ndetse anacibwa amande na polisi. […]

Posted on: 08:55, 23 Nov 2023

0

36 Views

Mu gihugu cya Australia, umugabo wari umaze guhaga ka manyinya yigiriye inama yo kudatanga amafaranga ye ngo atege “taxi” imucyura mu rugendo rwa kilometero 50 yagombaga gukora ngo agere iwe, ahubwo ahitamo kwinaganika ku ikamyo yajyaga mu cyerekezo kimwe nawe. Gusa ntibyamuhiriye, kuko yaje kwisanga yarenze iwe ho ibilometero 350, ndetse anacibwa amande na polisi.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yavaga ahitwa Nambucca Heads, akaba yagombaga gutaha ahitwa Coffs Harbor, ni urugendo rwa kilometer 50, rutakagombye kurenza iminota 30, ariko ukaba umuhanda utameze neza ndetse urimo amakorosi menshi.

Uyu mwihanduzacumu rero yaje guhura n’isanganya, kuko we ngo yari yateguye ko ikamyo nihagarara kuri “Feux Rouge” ari buze guhita avaho, ariko ngo ikamyo yagenze ibilometero 400 idahagaze, ni ukuvuga ko yarenze aho yajyaga ho ibilometero 350.

Urugendo rwagombaga kumara iminota 30 gusa, uyu mugabo yamaze amasaha ane yose yinaganitse ku ikamyo. Aho ihagarariye, umushoferi yatangajwe no kubona ko yari afite umugenzi atazi.

Uwarose nabi burinda bucya. Uyu mugabo yari yahise gupanda ikamyo ngo atishyura “taxi”, ariko aho ikamyo yahagaze Polisi yari hafi aho, ihita imuca amande arenga gato 233,000 Rwf. Ni nyuma yo kwemerera Polisi ko ibyo yakoze byose ari agacupa kabimukoresheje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *