Umunyarwandakazi ukina umukino wo gusiganwa mu modoka yabonye akazi kuri Sky Sport
Naomi Schiff ukomoka ufite nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na se w’Umubiligi yabonye akazi kuri televiziyo ikomeye ya Sky Sport. Uyu mukobwa usanzwe azwi cyane mu bijyanye n’umukino wo gusiganwa mu tumodoka dufite umuvuko wo hejuru wa Formula One yabonye akazi k’ubusesenguzi kuri iyi televiziyo.
Ni mu kiganiro cyitwa “Any Driven Monday kizajya gica kuri iyi Sky Sport buri wa mbere, kikagaruka ku masiganwa y’imodoka aba yabaye muri icyo cyumweru Ni ikiganiro kizajya kimara isaha yose.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Naomi yavuze ko yishimiye aka kazi
Naomi usanzwe akora isiganwa ry’amamodoka nk’uwabigize umwuga agiye kuri Sky Sport akomotse mu ikipe ya Mercedes Petronas ya Formula One.
Umuyobozi wa Sky Sport F1 Billy McGinty wahaye akazi Naomi yavuze ko yamukurikiranye igihe kirekire, akaba yarakunze ibyo akora, akaba anasanga azatuma iki kiganiro kirushaho gukundwa no kuryohera abagikurikira.
ki kiganiro Naomi azajya agikorana na Matt Baker, bagikorere muri studio za Sky Sport ziherereye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Uretse kandi gukora iiganiro, Naomi azajya anitabira amasiganwa, akaba aherutse kugaragara mu gihugu cya Bahrain ari kugenzura imodoka ikoreshwa na rurangiranwa Lewis Hamilton.
“Naomi ni munti ki?
Naomi yavutse muri 1994, kuri se w’Umubiligi na nyina w’Umunyarwandakazi. Yatangiye gusiganwa afite imyaka 11 gusa aho yakiniraga muri Afrika y’Epfo ku bwoko bw’imodoka buzwi nka Karts. Afite imyaka 14 yatangiye guhagarira Afrika y’Epfo mu marushanwa yok u rwego rw’isi mu masiganwa ya Karts, akaba yarahaharariye iki gihuu inshuro enye zikurikirana.
Naomie yagiye yegukana amasiganwa menshi y’imodoka akaba amaze kuba inzobere muri uyu mukino yihebeye akiri muto.
Leave a Comment