Umunyapolitiki wo muri Finland ari mu mzi abira nyuma yo kwifashisha Bibiliya akibasira abaryamana bahujeibitsina

Abakristu barenga 14 000 bo mu gihugu cya Finland n’ahandi ku isi bashyize umukono ku masezerano yo gushyigikira binyuze mu masengesho umunyapolitiki wo mu ishyaka rya gikristu ukurikiranwe n’urukiko nyuma yo kuregwa kugaragaza ibitekerezo bye ku baryamana bahuje ibitsina yifashishije Bibiliya.

Posted on: 07:48, 24 Aug 2022

0

21 Views

Uru rubanza rwahuruje benshi mu bashyigikira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ruregwamo umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Finlanad, Dr Päivi Räsänen, kuri ubu watangiye kuburanishwa ku cyaha cyo gukwirakwiza ibitekerezo bye binenga abaryamana n’abo bahuje ibitsina.

Umuvugizi w’muryango uharanira ubwisanzure mu myemerere, Pasiteri Andrew Brunson yagejeje kuri Dr Räsänen ibaruwa yo gushyigikira uwo mudepite ukurikiranyweho uruhare mu gushyigikira inyigisho za Bibiliya zamagana gushyingirwa kw’abahuje ibitsina.

Iyo baruwa yashyizweho umukono n’abakristu 14,340, ubwo uyu mudepite yari amaze kuburana na none ku byaha akurikiranweho.Umushinjacyaha mukuru muri urwo rubanza, yongeye gushimangira ko Dr Räsänen yagize uruhare mu mvugo yibasiye abaryamana n’abo bahuje igitsina yohereza ubutumwa ku rubuga rwa Twitter ndetse no kuri radiyo mu mwaka wa 2019.

Ibyo umushinjacyaha yabifashe nko gushaka gufata imyemerere y’idini ngo iyobore rubanda nyamwinshi. Ibaruwa Pasiteri Brunson yashyikirije Dr Räsänen yagiraga iti:

”Njyewe, nshyize umukono kuri iyi baruwa nshaka kugutera inkunga mu masengesho turagusengera hamwe na Musenyeri Juhana Pohjola mu gihe utotezwa kandi ukagabwaho igitero cyo gusangira ukuri kw’ibyanditswe byera ku bijyanye n’ishusho Imana yahaye ugushyingirwa no gukora imibonano mpuzabitsina.”

Irakomeza igira iti:

“Guhagarara kwawe gushira amanga kugira ngo ubeho. Ibyakozwe n’Intumwa 5:29 haravuga ngo wubahe Imana aho kumvira abantu. Ibyo bigaragarire abakristu bo muri Finland, Amerika ndetse no ku isi yose.Ndasenga ngo Umwami Yesu aguhe ubutoni mu cyumba cy’urukiko aho uri kuburanishirizwa ku bwo kwizera kwawe. Imana ikingure amaso yabashutswe n’umuco ku bw’ukuri kw’Ijambo ryayo. Nta kibazo cyaba ikibazo cyawe, amahoro ya Nyagasani akuzenguruke mu gihe uhagaze ku masezerano ye mu Abaroma 8:28 havuga ko muri byose Imana ikorera ibyiza abayikunda, bahamagawe bakurikije umugambi wayo.”

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize na Dr Räsänen, ryerekanye ko urukiko ari rwo ruzagena uko urubanza ruzarangira ndetse ashimira abantu bose bari kumuba hafi mu rugamba rwe ku giti cye. Muri make mu iburanisha ry’iki cyumweru ubushinjacyaha bwashimangiye ko Bibiliya idashobora kurenga ku mategeko ya Finiland kuko kunenga abaryamana bahuje igitsina bitesha agaciro kandi ko kuvuga ko ari icyaha bishobora kugira ingaruka mbi mu mibereho y’abantu.

Iburanisha ry’iki cyumweru rikirangira imiryango mpuzamahanga inyuranye yihutiye gusakaza impine y’uko iburanisha ry’uwo munsi ryagenze ndetse no kwamagana ubushinjacyaha bwa Finland ku guhutaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Iyi miryango ibona ko atari urubanza rwo gutanga ibitekerezo gusa ahubwo ko ruzajya no mu mateka y’imyemerere mu gihe uregwa yahamywa icyaha gusa iyi miryango ikanavuga ko ibintu nk’ibyo biteye isoni ku munyapolitiki wa Finland ndetse n’Uburayi muri rusange nk’ahantu uyu munsi hitwa ko hateye imbere muri demokarasi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *