Umuhanzi M Zaidi yashyize hanze Indirimbo yise “ISAHA” ihumuriza abantu mu rugendo rw’ubuzima

Umuhanzi Good Verse M Zaidi ukorera umuziki mu karere ka Musanze yashyize hanze indirimbo yise “Isaha” ari kumwe na Khalifan Govinda umenyerewe muri Hip Hop. Uyu muhanzi usa n’umaze kwigarurira ikibuga cy’umuziki mu karere ka Musanze, ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’izindi zirimo “Move” aho yahuje abahanzi bo muri aka karere “Agashinge” ndetse na “Umutaka” […]

Posted on: 17:28, 18 Jul 2024

0

62 Views

Umuhanzi Good Verse M Zaidi ukorera umuziki mu karere ka Musanze yashyize hanze indirimbo yise “Isaha” ari kumwe na Khalifan Govinda umenyerewe muri Hip Hop.

Uyu muhanzi usa n’umaze kwigarurira ikibuga cy’umuziki mu karere ka Musanze, ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’izindi zirimo “Move” aho yahuje abahanzi bo muri aka karere “Agashinge” ndetse na “Umutaka” ariyo yaherukaga.

Iyi ndirimbo “ISAHA” yari itegerejwe na benshi dore ko hari agace gato kayo kamaze iminsi gakoreshwa ku rubuga rwa TikTok (Video challenge).

Kuri we ngo yifuzaga ko yasohora iyi ndirimbo imaze kugira challenge 500. Nyuma yo kuba zaragezweho zikanarenga nibwo yahise ateguza iyi ndirimbo aboneraho no kugaragaza Khalifan Govinda nk’umuhanzi bayikoranye.

Iyi ndirimbo irimo amagambo ahumuriza buri wese mu rugendo rw’ubuzima aho avuga ko n’iyo ubuzima bwaba bwanga Imana ifite ISAHA.

KANDA HANO UYUMVE

https://youtu.be/0OFvDjksn6c?si=J2ehKzm_pZic-D22

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *