Uku niko guhindurirwa ubuzima naho ibindi ni amashyengo: Amagambo y’umugabo wahawe insimburangingo ku gitsina ngo ajye abasha gutera akabariro

Uyu mugabo yari amaze igihe afite uburwayi bwo kudahaguruka kw’igitsina mu gihe cyo gutera akabariro.

Posted on: 09:42, 2 Sep 2022

0

23 Views

Inzobere mu buvuzi zavuze ko yari afite ikibazo cy’imitsi ye yo mu gitsina itarabashaga gufata amaraso (venous leakage ) ari nacyo gituma igitsina gihaguruka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibitaro Aga Khan byatangaje ko ari ubwa mbere ubuvuzi nk’ubwo bubayeho muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Mu gitsina cy’uwo mugabo hongerewemo inyunganirangingo izajya imufasha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Dr Ahmed Yousef, umwe mu babaze uwo mugabo yagize ati “Ibyiza by’ubu buvuzi twamuhaye, ni uko kuri ubu ashobora kujya akora imibonano mpuzabitsina adakeneye gufata indi miti runaka.”

Yongeyeho ati “Uyu mugabo noneho ubu yakora imibonano mpuzabitsina n’umugore igihe ashakiye no mu buryo ashaka kuko amahirwe yabyo ari hagati ya 95 % na 97%.”

Ibitaro byatangaje ko ubu buvuzi bwatwaye asaga miliyoni 9 Frw.

Uyu mugabo wakorewe ubuvuzi afite imyaka 44, yari amaze imyaka myinshi afite ibibazo byo gutera akabariro.

Ibitaro byatangaje ko icyo gikorwa cyo kubaga uwo mugabo cyamaze isaha kandi cyagenze neza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *