Ubushakashatsi: Mu gihe umwe muri batanu afite ibibazo byo mu mutwe, abasaga ibihumbi 20 mu Rwanda baba babifite

Ubukungu bw’isi bukomeje kuzamuka ari nako ibiciro ku masoko birushaho gutumbagira; uku ni nako ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko bukomeza kuzamuka. Birumvikana ko amikoro yo kubona ibyo bakeneye ari hasi cyane! Kimwe mu musaruro w’ibi, ni ukuzamura imibare y’abaturage babaho badafite icyizere cy’ahazaza. Ku ruhande rw’urubyiruko, hari urubayeho rutya. Ibi dushobora kutabihurizaho 100% kuko nta mibare […]

Posted on: 18:21, 16 May 2024

0

38 Views

Ubukungu bw’isi bukomeje kuzamuka ari nako ibiciro ku masoko birushaho gutumbagira; uku ni nako ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko bukomeza kuzamuka. Birumvikana ko amikoro yo kubona ibyo bakeneye ari hasi cyane!

Kimwe mu musaruro w’ibi, ni ukuzamura imibare y’abaturage babaho badafite icyizere cy’ahazaza. Ku ruhande rw’urubyiruko, hari urubayeho rutya.

Ibi dushobora kutabihurizaho 100% kuko nta mibare ihamye dufite, ariko nawe watekereza ku mpamvu zishobora gutera umuntu kubaho atishimye. Izo zirimo ubukene, kutarangiza amashuri, kubura akazi, amakimbirane mu miryango n’izindi.

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko byibura mu bantu batanu bari kumwe, umwe aba afite ibibazo byo mu mutwe! Ibibazo byo mu mutwe biba bitaragera ku kigero cy’uburwayi bwo mu mutwe. Birumvikana ko uyu muntu muba mushobora kugendana, mugasangira, yewe mukaba mwanasabana ariko bidakuyeho ko afite ibi bibazo byo mu mutwe!

Ngaho tekereza aho utuye! Niba umudugudu utuwe n’abantu byibura ibihumbi 5, abagera ku gihumbi bose bafite ibibazo byo mutwe! Ufate Miliyoni zisaga 13 zituye u Rwanda, urasanga abasaga ibihumbi 20 bafite ibi bibazo.

Uyu ni umubare munini kandi ushobora kwiyongera hatagize igikorwa. Ntibwaba ari igitangaza nanjye ubabwira ibi mbaye ndi muri uriya mubare ntabizi!

Hari abagaragaza ibimenyetso by’ubu burwayi bigafatwa nk’imyitwarire mibi.

Mu bihe bitandukanye mwagiye mubona cyangwa mwumva abantu batandukanye biyahura bakoresheje uburyo butandukanye no kumpamvu zitandukanye.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko kugira ngo umuntu agere ku kigero cyo kwiyahura aba yataye icyanga cy’ubuzima; ibi bivuze ko icyizere cye cyo kubaho gishobora kuba kiri no munsi ya zeru ku ijana.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2023 Umuvunyi mukuru yasuye akarere ka Burera, mu bibazo yagejejweho harimo icy’umubyeyi ufite imigirire idahwitse aho yagurishije ubutaka ariko imyaka ihinzwemo akayisarura indi akayirandura.

Mu bagaragaje iki kibazo harimo inshuti y’umuryango yavugaga ko uyu mubyeyi ashobora kuva iwe mu ijoro ntacyo abaye agashorera abana be bakajyana!

Kuri iki kibazo, umuvunyi mu kuru yasabye abayobozi b’inzengo z’ibanze kujya bakemura ibibazo ariko ahari ngombwa bakaganiriza abaturage, kuko ngo imigirire yabo ishobora kugirana isano n’ibibazo by’ubuzima bafite.

Gusa aha wakwibaza niba urwego rw’Umudugudu, Akagari cyangwa Umurenge bafite ubushobozi bwo kumenya no kuganiriza ufite ibibazo byo mu mutwe cyangwa ibifitanye isano nabyo!

Ese ubwiyongere bw’impanuka mu Rwanda bufitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe

Hibazwa binshi hakanavugwa byinshi ku bwiyongere bw’impanuka zibera mu muhanda! Hari abatunga agatoki ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge; ariko abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bo bakabirebera mu mfuruka y’ibibazo byo mu mutwe.

Imibare Police y’u Rwanda yashyikirije inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena igaragaza uko impanuka zagiye zihitana abantu uhereye 2018 ukagera 2021. Muri iyi myaka imfu zariyongereye aho kugabanuka, zavuye kuri 597 zigera kuri 655 muri 2021.
Uyu mubare w’abahitanwa n’impanuka uracyari munini, ni mugihe ingamba zo kuzikumira zakajijwe.

Izi zirimo gushyiraho za Kamera zipima umuvuduko, gushyira ibigabanya umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi; aha ntitwakwibagirwa ibihano bikakaye bihabwa umuntu utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Aha nawe wakwibaza impamvu y’ubu bwiyongere mu gihe hafashwe ingamba zitandukanye kandi zihamye!

Ese ubuvuzi mu rwego bw’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda burahagije?

Nk’uko iyi nkuru yashingiye ku biganiro umunyamakuru yagiranye n’abantu batandukanye b’inararibonye mu by’ubuzima bwo mu mutwe; igisubizo ni oya!

Uyu munsi dufite abajyanama b’ubuzima bafashije igihugu mu guhashya malariya kandi uru rwego rwatanze umusaruro ugaragara.
Kuba tuvuga urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe, si uko ntacyakozwe. Uyu munsi buri kigo nderabuzima gifite umuganga ushinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe; ibi bigaragaza intambwe yatewe.

Gusa, turebeye mu nguni zishobora guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe, aba baganga ntibahagije. Abakorera muri uru rwego bagaragaza ko benshi mubo bakira ku bigo nderabuzima ari abageze ku kigero cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Birumvikana ko ikigero cy’uburwayi bwo mu mutwe ari cyo cya nyuma; ni mu gihe uyu muntu yagafashijwe gusohoka mu bibazo byo mu mutwe bitaragera ku kigero cy’uburwayi.

Ibi birasaba imbaraga kuko hakenewe abize ubuzima bwo mu mutwe binshi, kuko ari bo bashobora kugera mu nguni zose haba mu giturage, ku mashuri kugira ngo ubu buzima bubungabungwe aho gutegereza ko bigera ku rwego rw’uburwayi.

Kugera hasi mu giturage ndetse no kugira abakurikirana ubuzima bwo mu mutwe ku bigo by’amashuri n’ibindi bigo bihurirwamo n’abantu benshi, byagira akamaro kuko ahanini ibibazo byo mu mutwe ndetse n’uburwayi bikomoka ku bibazo biri mu miryango ndetse n’ibishingiye ku mateka.

Nguyu umutwaro Minisiteri y’ubuzima binyuze mu kigo cyayo cy’Ubuzima RBC ifite; kuko iterambere igihugu cyifuza ntiryagerwaho mugihe abacyo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *