Ubu ni ubujura no gukopera: Elon Musk agiye kujyana Meta mu nkiko

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kane ikigo cya Meta kiyobowe na Mark Zuckeberg gishyiriye hanze urubuga rwa Threads rwahise rutangira gukoreshwa n’abarenga miliyoni 10 mu gihe cy’isaha imwe, Elon Musk wa Twitter yatangaje ko agiye kwiyambaza inkiko kuko ngo imikorere y’uru rubuga irimo ibyo yise “gukopera” cyangwa ubujura mu by’ubwenge. Elon Musk avuga ko guhangana […]

Posted on: 13:24, 7 Jul 2023

0

14 Views

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kane ikigo cya Meta kiyobowe na Mark Zuckeberg gishyiriye hanze urubuga rwa Threads rwahise rutangira gukoreshwa n’abarenga miliyoni 10 mu gihe cy’isaha imwe, Elon Musk wa Twitter yatangaje ko agiye kwiyambaza inkiko kuko ngo imikorere y’uru rubuga irimo ibyo yise “gukopera” cyangwa ubujura mu by’ubwenge.

Elon Musk avuga ko guhangana ntacyo bimutwaye, ni mu gihe bifashishije ibaruwa yateguwe n’abanyamategeko babo, abayobozi ba Meta bo bahakana bivuye inyuma ko Threads yaba yarakozwe n’abahoze ari abakozi ba Twitter, dore ko Elon Musk aherutse gucisha umweyo muri sosiyete abereye umuyobozi, aho abarenga 5000 basezerewe.

Meta yatangaje ko mu munsi umwe gusa, abakoresha Threads bari bamaze kugera kuri Miliyoni 30, ni mu gihe ikigo mbikamakuru ashingiye ku ibarurishamibare cyitwa Statistica muri 2013 cyari cyatangaje ko byatwaye Twitter imyaka 4 ngo igire abayikoresha bangana batyo. Gusa ariko nanone aha, ntihakwirengagizwa ko Twitter yahereye ku busa, mu gihe Threads yo yihuza na Instagram isanzwe ifite abyikoresha barenga miliyari ebyiri.

Inzobere zivuga ko uburyo bw’imisusire ndetse n’imukoreshereze bya Threads ngo bisa cyane n’ibya Twitter, ariko nubwo Elon Musk yajya mu mategeko ngo bishobora kutamuhira kuko amategeko arebana n’umutungo mu by’ubwenge muri iki gihugu atarinda igitekerezo cy’umuntu (idea), aha Elon Musk akaba gusa yasabwa kugaragaza ko Meta yamwibye “codes” zakoreshejwe hashingwa Twitter, maze ikazifashisha hashingwa Threads.

Igereranya hagati ya Threads na Twitter

Igereranya hagati ya Threads na Twitter

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *