Rusizi: imodoka itarimo umushoferi yakoze impanuka

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 ahagana i saa yine n’igice z’amanywa, aho muri gare ya Rusizi imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa coaster yikuye aho yari iparitse maze igakomeretsa abantu batatu. Muri abo bantu batatu bakomerekeye muri iyo mpanuka harimo babiri bari bicaye mu modoka ndetse n’umumotari wari […]

Posted on: 03:22, 18 Jun 2023

0

16 Views

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 ahagana i saa yine n’igice z’amanywa, aho muri gare ya Rusizi imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa coaster yikuye aho yari iparitse maze igakomeretsa abantu batatu.

Muri abo bantu batatu bakomerekeye muri iyo mpanuka harimo babiri bari bicaye mu modoka ndetse n’umumotari wari uparitse hafi yayo. Gusa ku bw’amahirwe, muri aba uko ari batatu ngo nta wakomeretse bikanganye, bose bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bya Gihundwe.

Gare ya Rusizi yubatswe mu ibanga ry’umusozi ahantu hahanamye ku buryo byahoraga bitera impungenge abagenzi bayitegeramo ko umunsi umwe imodoka izasubira inyuma cyangwa ikabura feri bikaba byateza impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Rukundo Mucyo yatangaje ko mu byateye iyi mpanuka harimo n’uburangare bw’umushoferi kuko imodoka yari yasize ayifungishije feriyamu (frein à main) ntiyayifungisha vitesse. Gusa ariko yanongeyeho ko byumvikana ko imodoka yari ifite ikibazo cya tekiniki kuko na feriyamu ubwayo itagombaga gucika.

Abakoresha iyi gare ya Rusizi, baba abagenzi ndetse n’abashoferi, bose barahuriza kugusaba inzego zibishinzwe ko harebwa icyakorwa kugira ngo ubuhaname buyirimo bukurweho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *