RBC: Abanyarwanda baragirwa inama yo kwisumisha hakiri kare indwara zitandura kuko ari byo bitanga amahirwe ku kuba zavurwa zigakira

Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiragira inama abanyarwanda kujya bisuzumisha indwara zitandura by’umwihariko Kanseri kuko ngo iyo ivuwe hakiri kare ikira.

Posted on: 07:33, 24 Aug 2022

0

24 Views

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare nkuko bisanzwe bigenda buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Kanseri, umunsi usanzwe uba tariki ya 4 Gashyantare. Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko yibanze ku kuziba icyuho kikigaragara mu buvuzi bwa Kanseri.

Hagenimana Marc, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara ya Kanseri mu kigo k’igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko ibimenyetso bya Kanseri bidahita biza ako kanya agasaba abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare.

Yagize ati “Kanseri nyinshi iyo zigitangira nta bimenyetso ziba zifite tukabwira cyane cyane abanyarwanda bafite imyaka 35 kuzamura kwisuzumisha umubiri wose haba harimo indwara zitandura ndetse na Kanseri. Iyo abaganga babonye ko hari ikibazo kigaragaza ko yaba ari Kanseri bahabwa ubufasha bukwiye”.

Uyu muyobozi avuga ko serivisi y’inkondo y’umura na Kanseri y’ibere zegerejwe abaturage kugera ku bigo nderabuzima. Aha niho RBC ihera ikangurira abagore yuko bakwegera amavuriro abegereye bakisuzumisha izo Kanseri.

Nsabimana Odda w’imyaka 60 atanga ubuhamya bw’uko yakize Kanseri akavuga ko yamaze imyaka 19 afite Kanseri. Avuga kandi ko yarwaye mu bihe bikomeye aho mu Rwanda nta buvuzi bwa Kanseri bwari buhari.

Kugira ngo amenye ko arwaye Kanseri, ngo byabaye amahirwe kuri we. Yavuye mu kazi ageze mu rugo asanga Dr Gatsinga avugira kuri televiziyo ngo abagore bageze mu myaka 40 bajye bakora mu mabere yabo ngo akenshi utubyimba turimo haba harimo Kanseri.

Odda akomeza agira ati: “noneho nanjye nibuka ko nigeze kumva akabyimba ariko katambabaza nyuma mpita njya kwa Dr Gatsinga. Nyuma naje kubwirwa ko indwara ndwaye mu Rwanda batayivura ahubwo ko mbyansaba kujya kwivuriza hanze. Ku bw’amahirwe icyo gihe hariho gahunda yo kuvuza abantu barwaye indwara zidakira bakajya mu mahanga. Nibwo Leta y’u Rwanda yanjyanye muri Kenya baramvura bakuraho ibere”.

Avuga ko kugeza ubu mu mubiri yumva ameze neza cyane. Ashimangira ko Kanseri y’ibere iyo ibonetse kare, umuntu barayimuvura agakira. Ati “Icyo nababwira bareka gutinya bakajya kwa muganga hakiri kare bakabasuzuma, amahirwe banafite ubuvuzi burahari mu Rwanda”.

Philippa Kibugu-Decuir, atanga ubuhamya bw’uko mu mwaka wa 1994 yisuzumishije abaganga bagasanga afite Kanseri ariko kuko yari ayifiteho amakuru bituma Kanseri iboneka kare.

Ati “Nkuko mubizi kwivuza kare bitanga ubuzima nkimara gukira naje hano mu Rwanda gukora ubukangurambaga mu bantu bwo kwisuzumisha hakiri kare”.

Ubushakashatsi mu by’indwara ya Kanseri, bwagaragaje ko iyo ndwara irimo amoko arenga 100. Nyamara n’ubwo Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ziri ku isonga mu zihitana umubare munini w’abantu, ziri mu zishobora kwirindwa cyangwa zikavurwa zigakira.

Mu mwaka wa 2018, abarenga miliyoni 18 ku Isi bagaragaweho Kanseri, abarenga kimwe cya kabiri bahitanywe na yo muri uwo mwaka umwe. Icyo gihe mu Rwanda abarenga ibihumbi 10 nibo bari bagaragaweho n’indwara ya Kanseri, kimwe cya kabiri cyabo ikaba yarabahitanye.

Naho mu mwaka wa 2019 nk’uko imibare ya RBC ibigaragaza, mu Rwanda abarwayi 759 nibo basanzwemo Kanseri y’inkondo y’umura, icyo gihe abari barwaye kanseri y’ibere bari 713.
Muri rusange, abibasirwa n’indwara ya Kanseri 70% byabo, baboneka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *