RAB iramara abahinzi impungenge ku mvura

Iminsi 15 niyo ishize hagwa iyi mvura mu bice hafi ya byose by’igihugu, muri rusange iki kikaba cyari nacyo gihe cyo kuba abahinzi bafatirana bagatera imbuto. Gusa bamwe mu bahinzi barashidikanya kuri iyi mvura, bavuga ko ishobora kubashitura gutya ariko ikazahita icika, bityo ko batapfa guhita batera imyaka. Umwe muri aba bahiniz waganiriye na IkoroDailyNews.com […]

Posted on: 08:34, 20 Sep 2023

0

18 Views

Iminsi 15 niyo ishize hagwa iyi mvura mu bice hafi ya byose by’igihugu, muri rusange iki kikaba cyari nacyo gihe cyo kuba abahinzi bafatirana bagatera imbuto. Gusa bamwe mu bahinzi barashidikanya kuri iyi mvura, bavuga ko ishobora kubashitura gutya ariko ikazahita icika, bityo ko batapfa guhita batera imyaka.

Umwe muri aba bahiniz waganiriye na IkoroDailyNews.com yagize ati: “Si ndi muto cyane na we urabibona. Ntabwo imvura isanzwe igwa muri uku kwezi. Ushobora gutera imyaka; imvura ikagenda bitarera. None se ubu nteye ubunyobwa inzukira zikaburya wazampa imbuto?”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr Telesphore Ndabamenye avuga ko urwego rushizwe gutanga ibipimo by’imvura iteganyijwe; rucyemeza ko imvura izagwa kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023, bityo ko abahinzi badakwiye kugira impungenge.

Ati “Umuhinzi ntabwo twavuga ngo ibipimo byamushuka, ahubwo twamukangurira guhinga kare agatera. Uwo muhinzi twamumara impungenge ahubwo twamukangurira kujya mu murima agahinga. Ntagukekeranya guhari.”

RAB ishimangira ko igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2023-2024 kizibanda ku bihingwa bikenerwa kuruta ibindi nk’umuceri, ibigori, ibirayi n’imyumbati, bisanzwe ari n’ibihingwa bishobora kwihanganira impinduka zose zishobora kubaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *