Musanze: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yeguye nyuma yo kwitabira ibirori byo kwimika umutware w’Abakono

Nyuma yo kwisuzuma agasanga atarabereye urugero rwiza abandi Banyarwanda ubwo yitabiraga ibirori byo kwimika Umutware w’Abakono, Andrew Rucyahana Mpuhwe yahisemo kwegura ku nshingano z’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu. Rucyahana Mpuhwe yavuze ko nta muntu wegura ku nshingano atabanje kubitekerezaho, akaba yasanze gutanga umusanzu nk’umuturage usanzwe atari Umuyobozi ari byo byiza kurushaho. Yemeje […]

Posted on: 13:36, 25 Jul 2023

0

22 Views

Nyuma yo kwisuzuma agasanga atarabereye urugero rwiza abandi Banyarwanda ubwo yitabiraga ibirori byo kwimika Umutware w’Abakono, Andrew Rucyahana Mpuhwe yahisemo kwegura ku nshingano z’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Rucyahana Mpuhwe yavuze ko nta muntu wegura ku nshingano atabanje kubitekerezaho, akaba yasanze gutanga umusanzu nk’umuturage usanzwe atari Umuyobozi ari byo byiza kurushaho.

Yemeje ko na we ari mu bayobozi bitabiriye ibirori byabereye mu Kinigi taliki ya 9 Nyakanga 2023, byari bijyanye no kwimika Umutware w’Abakono kandi bihabanye na gahunda y’Abayarwanda yo kwimakaza ubumwe.

Yagize ati: “Byagiye bikwirakwira mu itangazamakuru, mwarabyumvise yuko hari abantu bahuye b’Abakono batoranya umuntu wababera Umutware w’Umuryango wabo. Igikorwa twaracyitabiriye kandi mu by’ukuri ntabwo cyari igikorwa twakwishimira nk’umuntu uri mu Nzego z’ubuyobozi.

Ni igikorwa kitarebaga Abanyarwanda bose ahubwo cyarebaga umuryango umwe gusa w’Abakono, rero nk’Umuyobozi wacyitabiriye nyuma yo kubitekerezaho nasanze rwose bidakwiye ko nakomeza kuyobora nk’Umuyobozi w’Akarere wungirije.”

Avuga ko yasanze icyaba cyiza ari uko yafata umwanya wo kwisuzuma agatanga  umusanzu we nk’Umunyarwanda usanzwe utari mu buyobozi, ati: “… kuko ntabwo nabereye urugero rwiza abandi Banyarwanda.”

Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yakiriye ubwegure bwa Rucyahana Mpuhwe, yemeza ko guhera kuri uyu wa 24 Nyakanga atakiri Umuyobozi.

Iyegura rya Rucyahana Mpuhwe rije rikurikira imbabazi zasabwe n’abandi bayobozi n’abanyacyubahiro bitabiriye ibyo birori, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wahise ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabahaye imbabazi n’impanuro.

Mu nama yahuje abanyamuryango ba RPF Inkotanyi yabaye ku Cyumweru taliki ya 23 Nyakanga, Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Esperence na Kazoza Justin wari watowe nk’Umutware w’Abakono, na bo basabye imbabazi RPF Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange kuko batashishoje mu gutegura ibyo birori byamaganywe n’abatari bake.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bibukijwe ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari Ntayegayezwa kuko ari wo musingi iterambere ry’Igihugu ryubakiyeho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *