Nyamasheke: rurageretse hagati y’Akarere na Banki y’Abaturage (BPR)

Banki y’Abaturage y’U Rwanda (BPR) ihanganye mu nkiko n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, aho iki kigo cy’imari gishinja ubuyobozi bw’Akarere kuba barabigirijeho nkana, bakabaca indishyi z’umurengera, bavuga ko zidafite ishingiro. Iyi dosiye yarangije gushyikirizwa inkiko ikaba ivuga ko inkomoko y’iyi ndishyi ikabakaba miliyoni 600 z’Amafranga y’U Rwanda ngo BPR yayaciwe izira kuba yaremeye gutangira ingwate Rwiyemezamirimo […]

Posted on: 18:46, 13 Sep 2022

0

23 Views

Ibiro by'Akarere ka Nyamasheke

Banki y’Abaturage y’U Rwanda (BPR) ihanganye mu nkiko n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, aho iki kigo cy’imari gishinja ubuyobozi bw’Akarere kuba barabigirijeho nkana, bakabaca indishyi z’umurengera, bavuga ko zidafite ishingiro.

Iyi dosiye yarangije gushyikirizwa inkiko ikaba ivuga ko inkomoko y’iyi ndishyi ikabakaba miliyoni 600 z’Amafranga y’U Rwanda ngo BPR yayaciwe izira kuba yaremeye gutangira ingwate Rwiyemezamirimo wari ufitanye amasezerano n’Akarere guhera muri 2008, ariko uyu Rwiyemezamirimo akaza kunanirwa gukora ibyo yasabwaga mu masezerano.

Mu mwaka wa 2008, nibwo iki kigo cy’imari cya BPR cyemeye kuba umwishingizi wa Rwiyemezamirimo uzwi nka Hategeka Consult & TP, ndetse bemera kumutangira ingwate ya 19,935,235 Rwf, uyu akaba yari aftanye amasezerano n’Akarere ka Nyamasheke, amuhesha uburenganzira bwo kubaka ibikorwa by’amashuri muri aka Karere, ibikorwa byari bifite agaciro gakabakaba 199,352,352 z’Amafaranga y’U Rwanda.

Cyakoze ngo uyu Rwiyemezamirimo ntiyigeze akora ibyo yasabwaga gukora, bityo mu mwaka wa 2010, Akarere ka Nyamasheke kaza gusesa amasezerano kari gafitanye na Rwiyemezamirimo, ndetse kanasaba BPR kwishyura amafaranga yari yarahawe Rwiyemezamirimo kuko ariyo yari yaramwishingiye, ariko BPR ngo iterera agati mu ryinyo.

Muri 2019, nibwo Akarere ka Nyamasheke kareze Banki y’Abaturage, maze urukiko rutegeka ko Banki yishyura aya mafaranga yose ndetse ikanagerekaho amafaranga y’indishyi y’ubutinde.

Iki cyemezo urukiko rw’ubucuruzi rukaba rwaragifashe rugendeye ku itegeko ryo muri 2007 rigenga itangwa ryamasoko muri Leta mu ngingo yaryo ya 78 ahagira hati: “Banki cyangwa Ikigo cy’Imari cyemewe n’amategeko gisubiza Urwego rutanga isoko ingwate yose y’ubwishingizi bwo kurangiza isoko mu minsi icumi (10) y’akazi uhereye igihe urwandiko rubisaba rwakiriwe. Banki cyangwa ikigo cy’imari cyemewe n’amategeko cyishyura inyungu ingana na rimwe ku ijana (1%) kuri buri munsi w’ubukererwe mu kwishyura. Iyo bibaye ngombwa kuregera inkiko kandi amategeko yazo akemeza ko Urwego rutanga isoko rutsinze inyungu zikomeza kwiyongera kugeza igihe icyemezo cy’urukiko cyubahirijwe.”

Kugeza ubu rero, BPR irasabwa kwishyura 639,923,932 z’Amafaranga y’U Rwanda, aya akaba yarabazwe hagendewe ku bukererwe bwo kuba Banki yaratinze gusubiza amafaranga yahawe Rwiyemezamirimo, igakererwaho iminsi 3,330 ingana n’imyaka icyenda n’igice.

Muri iki gihe cyose, uru rubanza rwagiye runyura mu nkiko zitandaukanye zirimo urukiko rukuru rw’ubucuruzi ndetse n’Urukiko rw’Ubujurire, kuri ubu rukaba rugeze mu rukiko rw’Ikirenga, aho Banki y’Abaturage iri kwihakana amategeko yagendeweho ubwo yacibwaga izindishyi z’ubukererwe.

Joseph Mugire uhagarariye BPR mu mategeko avuga ko hirengagijwe itegeko rigenga amasezerano mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 146, ahagira hati: “Indishyi zituruka ku kwica amasezerano zishobora guteganywa mu masezerano ariko hakagenwa umubare ukwiye ugendeye ku gihombo nyakuri kiriho cyangwa cyiteguwe ko cyabaho mu gihe amasezerano atubahirijwe cyangwa mu gihe cy’ingorane zo kubona ibimenyetso by’igihombo. Ingingo yo mu masezerano igena indishyi z’ikirenga ntiyubahirizwa kuko, kubera impamvu ndemyagihugu, ifatwa nk’igihano.”

Uyu munyamategeko kandi akaba asaba ko hakwitabazwa Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 95, ahagena uko amategeko asumbana.

Urukiko rw’ikirenga ruzatangaza umwanzuro warwo kuri uru rubanza tariki ya 7 mu kwezi gutaha k’Ukwakira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *