Nyamasheke: RDF yihanganishije imiryango ifite abarashwe n’umusirikare wayo
Mu gicuku cyo kuri uyu wa 13 Ushyingo nibwo hamenyekanye amakuru y’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) warashe abantu batanu bose bagahita bitaba Imana. Ibi byabereye mu kabari kari mu mudugudu wa Kageyo akagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi w’akarere ka Nyamasheke. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubuyobozo bw’igisirikare cy’u Rwanda bwemejwe aya makuru; […]
Mu gicuku cyo kuri uyu wa 13 Ushyingo nibwo hamenyekanye amakuru y’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) warashe abantu batanu bose bagahita bitaba Imana.
Ibi byabereye mu kabari kari mu mudugudu wa Kageyo akagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi w’akarere ka Nyamasheke.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubuyobozo bw’igisirikare cy’u Rwanda bwemejwe aya makuru; buboneraho no kwihanganisha imiryango yabuze abayo.
Ubuyobozi bw’igisirikare kandi bwatangaje ko uwo musirikare yamaze gutabwa muri yombi.
Leave a Comment