Nyamagabe: amayobera ku rupfu rw’umukecuru w’imyaka 81

Abaturage bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, basanze umurambo w’umukecuru w’imyaka 81, inyuma y’urugo rwe, ugeretseho amashami y’ibiti, bagakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi, bashaka kumwiba kuko yari yagurishije itungo. Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, ubwo abaturage banyuraga iwe […]

Posted on: 08:59, 24 Nov 2023

0

24 Views

Abaturage bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, basanze umurambo w’umukecuru w’imyaka 81, inyuma y’urugo rwe, ugeretseho amashami y’ibiti, bagakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi, bashaka kumwiba kuko yari yagurishije itungo.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, ubwo abaturage banyuraga iwe mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Karama.

Aba baturage bavuga ko ubwo babonaga umurambo wa nyakwigendera, basanze utwikiriye amashami y’ibiti, ari na ho bahera bakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi, bakamugerekaho ibyo biti kugira ngo umubiri we utaza guhita ugaragara.

Umwe mu baganiriye na RADIOTV10 dukesha iyi nkuru yagize ati “Yari aherutse kugurisha Inka, ku buryo abamwishe bashobora kuba bari babizi ko afite amafaranga, akaba ari na yo bamuhoye, bakayatwara.”

Aba baturage bavuga kandi ko nyakwigendera yari atuye ahantu hitaruye hafi y’akabande, ku buryo abantu batari gupfa no kumenya iby’ubu bugizi bwa nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungere Hildebrand yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihutiye kugera ahagaragaye umurambo wa nyakwigendera, rugahita  ruwujyana ku Bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera, kugira ngo runashakishe ababa bakekwa kurugiramo uruhare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *