Nyagatare: Umwanditsi w’urukiko n’umuhesha w’inkiko batawe muri yombi Bazira ruswa

Abatawe muri yombi ni RIB Mwiseneza Jerome wari umwanditse w’urukiko rw’ibanze rwa Gatunda ndetse na Mabondo Semahoro Victor usanzwe ar umuhesha w’Inkiko. Si aba gusa kuko ngo hatawe muri yombi abandi bantu bane bakekwaho ubufatanyacyaha nk’uko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire […]

Posted on: 15:00, 21 Nov 2024

0

14 Views

Abatawe muri yombi ni RIB Mwiseneza Jerome wari umwanditse w’urukiko rw’ibanze rwa Gatunda ndetse na Mabondo Semahoro Victor usanzwe ar umuhesha w’Inkiko.

Si aba gusa kuko ngo hatawe muri yombi abandi bantu bane bakekwaho ubufatanyacyaha nk’uko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Station za RIB za Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’igihugu rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rurashimira cyane abaturage bakomeje kwanga kwishora mubikorwa bwa ruswa ahubwo bagatanga amakuru kubayibasaba kugirango bakurikiranwe bahanwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *