Nyagatare: Abacukura amabuye bagiye kwegerezwa amavuta yo kwisiga azajya abafasha guhangana n’imibu itera Malariya

Abacukura amabuye arimo ayubakishwa mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bagiye kwegerezwa amavuta bazajya bisiga bari mu mirimo yabo abarinde kuribwa n’imibu itera malaria ikunze kubibasira. Ubusanzwe abacukura amabuye mu birombe babarizwa mu byiciro bikunze kwibasirwa n’iyi ndwara cyane, imibare igaragaza ko  Umudugudu w’Akayange bacukuramo ayo mabuye ugaragaramo malaria cyane mu gace Ikigo Nderabuzima […]

Posted on: 18:33, 7 May 2024

0

30 Views

Abacukura amabuye arimo ayubakishwa mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bagiye kwegerezwa amavuta bazajya bisiga bari mu mirimo yabo abarinde kuribwa n’imibu itera malaria ikunze kubibasira.

Ubusanzwe abacukura amabuye mu birombe babarizwa mu byiciro bikunze kwibasirwa n’iyi ndwara cyane, imibare igaragaza ko  Umudugudu w’Akayange bacukuramo ayo mabuye ugaragaramo malaria cyane mu gace Ikigo Nderabuzima cya Ndama gikoreramo aho mu mezi atatu ya mbere  ya 2024 hagaragaye abarwayi ba malaria 745.

Mujawabega Charlotte ucukura amabuye mu Akayange yagize ati” Hano dukunda kurwara malaria cyane n’ubu rwose benshi bari mu buriri. Ayo mavuta rero turayishimiye uzajya abona agafaranga azajya ayagura.”

Ntawukinayenda Faustin we yavuze ko aho bacukura amabuye ngo malaria ibarembeje bitewe n’imibu myinshi ihari, avuga ko kubona amavuta bizatuma abarwayi bagabanuka.

Niyitegeka Adrien we yagize ati” Ayo mavuta tuyabonye byadufasha bitewe n’akazi dukora kuko aho dukorera umubu uraturya cyane. “

Imibare y’abarwara malaria mu Murenge wa Karangazi igaragaza ko utugari dutatu tugaragaramo abacukura amabuye ndetse n’ahari ibishanga aritwo Ndama, Nyagashanga na Nyamirama  habonetse abarwayi 2 167 kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2024.

Umukozi mu Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, Rwanda NGOs Forum, muri gahunda yo kurwanya malariya mu Ntara y’Iburasirazuba Niyonshuti Pierre Amidei avuga ko bari gukora ubukangurambaga ku byiciro bifite ibyago byo kurwara malariya ariyo mpamvu basuye abacukura amabuye kugira ngo babasobanurire uko bayirandura burundu.

Ku kijyanye no kubaha amavuta bisiga, yavuze ko bahuguye abafashamyumvire bazajya babafasha kuyagurisha ku maguriro azashyirwa aho abafite ibyago byo kurwara malariya bakorera kandi ngo ntazaba ahenze kuko agacupa ka 500 frw  umuntu  umwe yakisiga amezi atatu.

Kamanzi Daniel ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Ndama avuga ko Umudugudu w’Akayange ngo ari munini cyane bikaba bigora abarwayi kubona imiti ya malariya bitewe n’umubare w’abajyanama b’ubuzima bahari.

Kubera iyo mpamvu, Kamanzi arasaba Leta ko yabafasha gushyiraho abandi bajyanama b’ubuzima kugira ngo ayo mavuta bazayashyikirizwe nabo bayageze ku bayakeneye bose.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko Imirenge ya Rwempasha, Matimba na Karangazi ariyo igaragaramo malaria nyinshi mu Karere ka Nyagatare bitewe ahanini n’ibishanga bihabarizwa, kuba ikora ku mipaka na pariki ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye buhakorerwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *