Nigeria: Umupasiteri ari gusaba abakirisitu amafaranga ngo abereke irembo rigana mu ijuru

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa umupasiteri witwa Ade Abraham ubu uri mu mazi abira kubera gushaka indonke. Uyu mukozi w’Imana ngo yari amaze igihe abwira abantu ko yabonye irembo riganisha mu nzira ijya mu ijuru. Iri rembo rikaba riherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba ya Nigeria, ndetse ngo akaba yari yatangiye gusaba abantu ko bamwishyura agafaranga maze akaribagezaho maze nabo bagatangira urugendo rugana mu ijuru.

Posted on: 10:49, 24 Aug 2022

0

27 Views

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko mu kiganiro yagiranye n’uyu mupasiteri we yavuze ko ngo Imana akorera ariyo yamuhishuriye iri rembo kugira ngo igamije kugerageza kwizera kw’Abakirisitu bo mu idini asengeramo, ariko ngo yasanze ukwizera kwabo kutageze no ku kabuto ka sinapi, kuko ngo nta n’umwe wigeze azana amafaranga yabacaga ngo ajye kubereka iri rembo rigana mu ijuru.

Itorero rya Pastor Ade Abraham ubusanzwe ngo rikaba ryari risanzwe risengera muri Leta ya Kaduna, imwe muri leta zigize igihugu cya Nigeria, ariko ngo aherutse kuzuza urusenguro mu gace kitwa Ekiti, akaba ari naho ngo yahise asaba abizera be ko nabo bahimukira.

Umukirisutu wamenyesheje polisi ko Pastor Ade ari gusaba amafarnga ngo ajyane abantu mu ijuru yavuze ko nawe yari yarimukanye n’uyu mukozi w’Imana, ariko ngo yaje gusanga ibyo arimo Atari ugukurikira Imana, akaba yiyemeje kugaruka iwe.
Ade Abraham usanzwe rimwe na rimwe ahabwa akabyiniriro ka Noah Abraham ngo yasabaga Amadorali 700 kugira ngo akugeze kuri uyu muryango w’Ijuru. Si ubwa mbere kandi uyu mupasiteri akoze udushya nkutu, kuko n’umwaka ushize hacicikanye amafoto amugaragaza ari gusaba abizera be bafite bene wabo baba mu mahanga kubabwira bakoherereza itorero rye amafranga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *