Niba ntagikozwe Bibiliya izajya igurwa n’umugabo isibe undi

Hashize iminsi havugwa itumbagira ry’ibiciro mu bintu binyuranye, iyi nkubiri ikaba itaranasize inyuma Ijambo ry’imana, aho igiciro cya Bibiliya kidahwema kuzamuka uko bwije nuko bukeye. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, Pasiteri Ruzibiza Viateur, avuga ko iyi mpamvu ariyo yatumye uyu muryango utangiza ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyandikwa rya Bibiliya mu […]

Posted on: 14:15, 16 Sep 2023

0

17 Views

Hashize iminsi havugwa itumbagira ry’ibiciro mu bintu binyuranye, iyi nkubiri ikaba itaranasize inyuma Ijambo ry’imana, aho igiciro cya Bibiliya kidahwema kuzamuka uko bwije nuko bukeye. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, Pasiteri Ruzibiza Viateur, avuga ko iyi mpamvu ariyo yatumye uyu muryango utangiza ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyandikwa rya Bibiliya mu Rwanda.

Ku buryo bwihariye ariko, Ruzibiza yavuze ko impamvu bahisemo gutangiza ubukangurambaga bwo guhamagarira abantu bose gushyigikiira Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu iyandikwa rya Bibiliya ari ukubera zimwe mu mbogamizi zugarije Isi zishobora gutuma ibikorwa by’icapwa ryazo bihenda.

Zimwe muri izo mpamvu ni uko abaterankunga b’uyu muryango bagabanutse ku kigero cya 80%, ibibazo by’intambara ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko byagize ingaruka zikomeye.

 

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Ruzibiza yagaragaje ko bamwe mu bakunze gusaba Bibiliya badafite ubushobozi barimo abantu bafunzwe, abanyeshuri n’abakirisitu mu matorero atandukanye b’amikoro make.

Ati “Buri wese ubushobozi yabona ubwo ari bwo bwose kugira ngo dushobore kubonera Bibiliya abatazifite ni ubw’agaciro, mu by’ukuri dufite abantu benshi babidusaba. Mbahaye urugero, hari abakirisitu bari muri za Gereza, iyo ubasuye ukabaganiriza bitewe n’impamvu zijyanye n’igihe bazamarayo bagusaba Bibiliya ngo kuko bafite umwanya wo kuganira n’Imana ariko ni benshi ku buryo tutabibasha. Iyo utanze umusanzu wawe uba ukijije umwe muri abo kandi uba ubwirije ubutumwa bwiza.”

Yagaragaje kandi ko bidasaba kuba ufite ubushobozi bwinshi ngo utere inkunga Bibiliya ahubwo ubushobozi bwose umuntu yaba afite ashobora kubikora.

Yakomeje ati “Ubu bukangurambaga ni uburyo bwo kwifashisha abantu bari mu gihugu hagati b’abakirisitu bakunda ijambo ry’Imana ngo buri wese agerageze uko ashoboye agire uruhare kugira ngo dukomeze kubungabunga ibyanditswe byera bikomeze kuboneka mu gihugu cyacu.”

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga, Ruzibiza yavuze ko kugabanuka kw’abaterankunga kwazatuma Bibiliya ihenda cyane ku buryo mu minsi iri imbere yazaba ibona umugabo igasiba undi.

Yagize ati “Abantu baduteraga inkunga bamaze kugabanukaho 80% ni ukuvuga ko nibigenda bigabanukaho 8% bizagera igihe bisabwe ko umuntu ushaka Bibiliya azitangira rya 100%, ugereranyije ni amadorali hagati ya 80 na 150. Wakibaza uti ‘tuzaba tugifite ubushobozi bw’uko umukirisitu yajya kugurisha ihene ebyiri kugira ngo ashobore kugura Bibiliya? Ese ibyo bashoboka?”

Yagaragaje ko kandi nyuma y’ubu bukangurambaga buri gukorwa hifashishijwe inzira zinyuranye hazatangazwa ingano y’umusanzu uzaba wabonetse ngo buri wese amenye umusaruro wavuyemo.

Ruzibiza yanavuze ko buri wese akwiye kuba umuvugizi wa Bibiliya kugira ngo itazabura mu Rwanda binyuze mu kuyitera inkunga no kwishakamo ibisubizo.

Imibare yerekana ko hejuru ya 90% by’abakirisitu bahurira kuri Bibiliya ndetse mu Rwanda buri mwaka nibura hasohoka izirenga ibihumbi 200 bityo hakenewe ubushobozi mu kwirinda ko igiciro cyazo cyatumbagira.

Umuntu ushobora gushyigikira Umuryango wa Bibiliya ashobora kwifashisha uburyo butandukanye. Burimo www.biblesociety-rwanda.org/donate. Wanifashisha World remit: +250 788 304 142; Mobile Money/Money/Western Union: Mobile Money: +250 788 304 142; MOMO CODE (MTN/AIRTEL): 051766 cyangwa ugakoresha Konti iri muri Banki ya Kigali: 100007836044, RIA & Money Gram: Bible Society of Rwanda, mu mazina ya LA SOCIETE BIBLIQUE PROJ CENTR.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *