Ni iki kihishe inyuma y’iseswa rya Njyanama ya Rutsiro?

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC yatangaje impamvu yatumye Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba iseswa, hakaba harimo agasuzuguro no kutuzuza inshingano. Ni nyuma y’aho ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko Njyanama ya Rutsiro isheshwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 28 Kamena 2023. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yabwiye RBA ko zimwe […]

Posted on: 10:19, 29 Jun 2023

0

16 Views

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC yatangaje impamvu yatumye Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba iseswa, hakaba harimo agasuzuguro no kutuzuza inshingano.

Ni nyuma y’aho ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko Njyanama ya Rutsiro isheshwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 28 Kamena 2023.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yabwiye RBA ko zimwe mu mpamvu zatumye Njyanama iseswa ari ukutuzuza inshingano no gusuzugura.

Yagize ati: “Harimo ibintu byinshi ariko ni uko byagaragaraga ko basuzugura inshingano zabo, bateshutse ku nshingano zabo, inshingano zigamije guteza imbere abaturage b’Akarere ka Rutsiro ndetse no gukora akazi kabo nabi ari yo mpamvu nyine Umukuru w’Igihugu yafashe icyemezo cyo gusesa Inama Njyanama nkuko amategeko abiteganya”.

Zimwe mu nshingano Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro itujuje ni nyinshi kandi ziri mu itegeko rigenga imikorere y’Inama Njyanama.

Hari itegeko rusange rigenga imikorere n’imiterere y’Akarere, riteganya ko inshingano z’Inama Njyanama rishyirwaho n’amategeko ngengamikorere y’Inama Njyanama.

Ati: “Ibyo ni byo biteganya ibintu byinshi Inama Njyanama isabwa ariko cyane cyane ishinzwe ni ugufata ibyemezo byose ndetse n’ingamba zose zigamije iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ibyo rero Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro byarayinaniye”.

MINALOC itangaza ko igishobora gutuma abantu bananirwa akazi ari ukutubahiriza inshingano zabo ndetse bagakora n’amakosa.

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Ariko ikigaragara ni uko bo inshingano rwose zarabananiye, zibananiye rero ni yo mpamvu Umukuru w’Igihugu yafashe icyemezo”.

MINALOC yeretse abaturage ko nta kibazo gihari kandi ko ari ibintu bisanzwe kuba umuntu wananiwe akazi agakurwaho.

Yizeza abaturage ko Serivisi zizakomeza gutangwa nkuko bisanzwe ibindi bazajya bagezwaho andi mabwiriza ariko ngo nta kindi kibazo cyagombye kuba gihari.

Minisitiri Musabyimana, yaboneyeho umwanya wo gusaba abakozi b’Akarere gukomeza gukora akazi nkuko bisanzwe.

Yagize ati: “Hashyizweho Umuyobozi w’agateganyo, bamufashe akore akazi ke neza ibindi bisigaye inzego zibishinzwe zibikurikirane kugeza igihe hazabonekera abandi Bajyanama bo gusimbura ababahagarariye”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *