Ndifuza kudatakaza isano mfitanye n’igihugu cyanjye cy’U Rwanda: Sonia Roland wigeze kuba Nyampinga w’ U Bufaransa agiye gukorera umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije

Intangiriro z’umwaka wa 2020 zasize ibihugu byinshi bishyizeho ingamba zikarishye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Posted on: 06:40, 24 Aug 2022

0

11 Views

Yanditse kuri Twitter agaragaza ko ari mu Rwanda ndetse mu minsi iri imbere azatangaza byinshi kuri uyu mushinga we ujyanye n’ibidukikije. Ati “Nagarutse mu Rwanda nje gukora ku mushinga mugari ujyanye n’ibidukikije. Nzababwira byinshi mu minsi mike iri imbere.

Sonia Rolland asanzwe afite imishinga akorera mu Rwanda abinyujije mu muryango yise ‘Maisha Africa’, umaze imyaka isaga 20 ushinzwe.


Uyu muryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.


Mu 2018 ubwo yizihizaga imyaka 17 wari umaze utangiye hakusanyijwe inkunga yo kugura ibikoresho byo kwifashisha muri serivisi yita ku bana bakivuka (néonatologie) mu bitaro bya Ruhengeri.
Sonia Rolland icyo gihe yatangaje ko babashije gukusanya amayero asaga ibihumbi 125, ahwanye na miliyoni zirenga 125 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mpera za 2018, Sonia Rolland kandi yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali byatwaye asaga miliyoni 20 Frw.
Mu 2020 abinyujije muri Maisha Africa yahaye Ibitaro bya Ruhengeri inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 69 Frw.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *