Musanze: Mu kigo cy’Amahoro hatangijwe amahugurwa ku itegeko mpuzamahanga ry’uburengazira bwa muntu
Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro cya (Rwanda Peace Academy ) giherereye mu karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa y’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivile, bagiye guhugurwa ku itegeko mpuzamahanga rijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Abitabiriye aya mahugurwa batangaza ko biteguye kunguka byinshi byiyongera ku byo bari basanzwe bazi ku burenganzira bw’ikiremwa muntu. CIP Janvier Nzabakurana yagize ati: “Aya mahugurwa azadufasha […]
Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro cya (Rwanda Peace Academy ) giherereye mu karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa y’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivile, bagiye guhugurwa ku itegeko mpuzamahanga rijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Abitabiriye aya mahugurwa batangaza ko biteguye kunguka byinshi byiyongera ku byo bari basanzwe bazi ku burenganzira bw’ikiremwa muntu.
CIP Janvier Nzabakurana yagize ati: “Aya mahugurwa azadufasha kwiga ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu; buri wese ubwo burenganzira arabukenye, yaba umwana, umugore, umugabo bose barabukeneye. Niyo mpamvu nk’umupolisi natwe dufite inshingano zo kubungabunga uburenganzira bwa muntu kandi umuntu wese ugihumeka aba akeneye ubwo burenganzira.”
Maj. Grace Manzi yagize ati “Twaje muri aya mahugurwa kugira ngo twongere ubumenyi tuzakoresha tugeze aho tuzaba tugiye gukorera mu butumwa bw’amahoro, aya mahugurwa ajyanye n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Icyo niteze nuko tuzongera icyo bita uburenganzira bwa muntu, kugira ngo nitujya muri misiyo ya Loni (UN) tuzakoreshe ubu bumenyi tubungabunga ndetse twubahiriza uburenganzirabwamuntu, kandi tuzi ko mu gihe cy’intambara abagore n’abana baba bari mu kaga,.”
Maj Grace Manzi akomeje avuga ko itegeko ry’uburenganzira bwa muntu ari ukumva ko buri muntu wese muri UN aba afite uburenganzira busesuye. Yongeraho ko nk’Ingabo kubera ko bakorana n’abasivile, ndetse n’ibindi bihugu, buri wese aba agomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iribagiza Ange, ni umwe mu basivile bitabiriye aya mahugurwa yagize ati “Mu byukuri nejejwe no kuba naje muri aya mahugurwa adufasha gusobanukirwa byimbitse uburenganzira bwa muntu kubwo nari nsanzwe mfite, kuko hari igihe biba ngombwa ko abasivile nabo bajya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino bizadufasha, uburyo umusivile yaba azi uburenganzira bwe, n’uburyo yabana n’abandi muri sosiyete, kandi kwicarana n’Ingabo na Polisi ni iby’agaciro gakomeye bituma wumva ushize amanga n’ubwoba, hanyuma ugafatanya nabo kubungabunga uburenganzira bwa muntu.”
Lt Gen (Rtd) Dr Dennis Gyllensporre ukomoka mu gihugu cya Suwede, wahoze ari n’Umuyobozi w’Ingabo za MINUSMA (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Mali) guhera 2013 kugeza 2023; yaboneyeho kugaragariza abitabiriye aya mahugurwa ibitabo bibiri yanditse, kimwe yakise “Military Diplomacy”, Ikindi cyitwa “Military Peacekeeping Mediation”, byombi bikubiyemo ingingo zirebana no kubungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye (UN Peacekeeping).
Aya mahugurwa yatangiye uyu munsi tariki ya 04 Ugushyingo 2024; yitabiriwe n’Abasirikare 10, Abapolisi 10 n’abasivile 10, bose hamwe bakaba 30. Akazasozwa tariki ya 07 Ugushyingo.
Leave a Comment