Muri Basketball ho biri kwemera: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje kwitwara neza

  Mu gihe abakunzi ba siporo mu Rwanda bakiri mu gahinda batewe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, ikipe y’igihugu ya Basketball yo ikomeje kwerekana ko izi icyo ishaka aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena yatsinze ikipe ya Sudani y’Amajyepfo amanota 72 kuri 55. Ni mu mikino iri kubera i Dar es Salaam […]

Posted on: 05:14, 20 Jun 2023

0

16 Views

 

Mu gihe abakunzi ba siporo mu Rwanda bakiri mu gahinda batewe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, ikipe y’igihugu ya Basketball yo ikomeje kwerekana ko izi icyo ishaka aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena yatsinze ikipe ya Sudani y’Amajyepfo amanota 72 kuri 55.

Ni mu mikino iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, ahahatanirwa gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika, FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers.

Ikipe y’u Rwanda irangajwe imbere n’abasore nka Dick Sano Rutatika, Ntore Habimana na Steven Hagumintwari yatangiye uyu mukino neza kuko yabashije gutsinda agace ka mbere ku manota 16-14, agace ka kabiri ikagatsinda ku manota 21-9, bityo bajya mu kiruhuko ari amanota 37-23.

Ikipe y’u Rwanda yatangiranye ingufu igice cya kabiri maze itsimburira aho yari yabugikiye itsinda agace ka gatatu k’umukino ku manota 18-13. Sudani y’Epfo yaje kwiminjiramo agafu itsinda agace ka nyuma ku manota 19-17, ariko byumvikana ko bitayibujije gutakaza umukino.

Rutatika, Habimana, Hagumintwari na Dieudonné Ndizeye babashije gutsinda buri wese amanota 11, ni mu giheJean-Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza yinjije amanota 8.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza kuko ku Cyumweru ubwo yakinaga umukino wayo wa mbere yari yandagaje ikipe ya Eritrea, iyitsinda iyirusha cyane ku manota 114-34.

Iyi kipe y’umutoza Cheikh Sarr iri buze kongera gukina kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena, aho iri buhangane n’ikipe y’igihugu ya Tanzania yakiriye aya marushanwa.

Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu birimo u Burundi, u Rwanda, Eritrea, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo. Ikipe ya mbere ni yo izabona itike y’imikino ya nyuma ya “FIBA AfroCan” izabera muri Angola ku wa 8-16 Nyakanga 2023.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *