Muhanga: Amazi arabona umugabo agasiba undi

Abatuye umujyi wa Muhanga bafite ikibazo cy’amazi abura hakaba hashira iminsi igera muri itanu bitewe nuko uruganda rwa Gihuma rutagishoboye gusukura amazi ahagije abatuye muri uyu Mujyi. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagaragaje ko ubwiyongere bw’abatuye Umujyi wa Muhanga butakijyanye n’ubushobozi bw’amazi atunganywa n’uruganda rwa Gihuma. Meya Yagize at: “Ikigega cya Fatima gifite ubushobozi […]

Posted on: 15:26, 27 Jul 2023

0

34 Views

Abatuye umujyi wa Muhanga bafite ikibazo cy’amazi abura hakaba hashira iminsi igera muri itanu bitewe nuko uruganda rwa Gihuma rutagishoboye gusukura amazi ahagije abatuye muri uyu Mujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagaragaje ko ubwiyongere bw’abatuye Umujyi wa Muhanga butakijyanye n’ubushobozi bw’amazi atunganywa n’uruganda rwa Gihuma.

Meya Yagize at: “Ikigega cya Fatima gifite ubushobozi bwa metero kibe 2000, kirimo amazi ashyirwamo yatunganyijwe, gusa akaba make cyane cyane muri iki gihe cy’izuba.

Abaturage bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi bo mu gace ka Nyabisindu, ariko no mu gace ka Kabeza n’aka Munyinya ni ahantu hakomeza gutaka ko bafite amazi make ariko muri rusange bijyanye n’ubushobozi bw’amazi aba yashoboye gutunganywa, ariko nanone bikanajyana n’ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi ugereranyije n’abayakeneye kuko umujyi wa Muhanga umaze kwaguka”.

Yakomeje asobanura ko iyo ari mu gihe cy’izuba amazi agabanyuka cyane binatewe n’aho isoko y’amazi iherereye.

Ati: “Iyo ari mu gihe cyiza, uruganda rushobora gutunganya metero kibe 3000 z’amazi ku munsi. Izo metero kibe 3000 ni 50% by’akenerwa n’abaturage. Nibura icya 2 cy’abatuye Umujyi wa Muhanga babona amazi umunsi umwe bagasiba kugira ngo ya 50% na bo bayabone. Iyo urebye icya kabiri cy’abahatuye birenza Umunsi ngo n’abandi bayabone”.

Ikibazo ni ubushobozi bw’uruganda rudashobora gutanga amazi ahagije abatuye umujyi wa Muhanga uyu munsi.Uruganda rwubatswe mu 1988, rwubakiwe guha amazi abaturage bari bahari icyo gihe. Ubu urebye uko Muhanga ituwe n’ubushobozi bw’uruganda ntabwo amazi yahaza abaturage bahatuye.

Yakomeje avuga ko ubusanzwe uruganda rutunganya metero kibe 3 000. Mu gihe cy’izuba na bya 3000 ntibiba bikiboneka, ubu bwo uruganda rubasha gusukura metero kibe 2 000 z’amazi, uwayaburaga iminsi 2 ikaba yanagera kuri 3 cyangwa 4, ndetse haba hari ikibazo cyabaye (panne) bikaba byageza ku minsi 5.

Mu gukemura iki kibazo cy’ibura ry’amazi, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yasobanuye ko WASAC irimo guteganya kubaka urundi ruganda rwa Kaganda kuko urwa Gihuma rutakibasha guhaza abatuye umujyi wa Muhanga.

Ahandi hitezwe igisubizo ni ugutunganya isoko y’amazi, aho aturuka kuko isoko ni damu ya Rugeramigozi, iyo bigendanye n’Ubuhinzi bw’umuceri mu zuba buhira usanga no gutunganya amazi bigorana, cyane ko nta mazi akomeza kuboneka, nta mvura no gutunganya amazi bitangira kuzana ubushobozi buke.

Meya Kayitare yagize ati: “Twaganiriye na Wasaca na MINAGRI, hari gahunda ihari yo gutunganya iriya damu bagakuramo isayo ku buryo amazi ajyamo aba menshi nibura yo akaba menshi agasaranganywa nibura ahagije.

Umwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Muhanga yatangarije IkoroDailyNews ko kubura amazi bibagiraho ingaruka, bagasaba ko inzego bireba, ari MINAGRI, ari MININFRA kuko ari ho WASAC ibarizwa n’Akarere bakora uko bashoboye bagakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, kuko amazi ari ingenzi mu buzima bwa muntu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *