Meddy arayoboye: Indirimbo 5 z’abahanzi nyarwanda zarebwe cyane kuri YouTube

Kereka udashaka kubireba, ariko ubundi nta gushidikanya ko umuziki wo mu Rwanda umaze kugera ku rwego rushimishije, aho kuri ubu bamaze kugera ku rwego rwo gukora indirimbo zinyura Abanyarwanda, ariko zikanambuka imipaka, yemwe zikanabahesha ibihembe mu ruhando mpuzamahanga. Ku nshuro ya mbere mu mateka, indirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda yabashije kuzuza hafi miliyoni 100 z’abayirebye kuri YouTube, […]

Posted on: 18:09, 6 Nov 2023

0

31 Views

Meddy ayoboye abahanzi bo mu Rwanda mu kuba indirimbo ye yararebwe kenshi

Kereka udashaka kubireba, ariko ubundi nta gushidikanya ko umuziki wo mu Rwanda umaze kugera ku rwego rushimishije, aho kuri ubu bamaze kugera ku rwego rwo gukora indirimbo zinyura Abanyarwanda, ariko zikanambuka imipaka, yemwe zikanabahesha ibihembe mu ruhando mpuzamahanga.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, indirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda yabashije kuzuza hafi miliyoni 100 z’abayirebye kuri YouTube, ni mu gihe kandi abahanzi bamaze kubigira akamenyero kuba bagera kuri miliyoni irenga ireba indirimbo yabo mu masaha make bayishyize kuri YouTube.

Mu gihe hari bamwe mu bahanzi, abakunzi ba muzika n’Abanyarwanda muri rusange basanga YouTube atariyo ikwiye gupimirwaho ubuhanga bw’umuhanzi, twe twahisemo kubakusaniriza indirimbo 5 z’abahanzi b’Abanyarwanda zimaze kurebwa inshuro nyinshi kuri uru rubuga rwa YouTube.

  1. Slowly ya Meddy (miliyoni 92)

Mu myaka icumi itambutse, umuhanzi Meddy ubarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagiye aza ku ruhembe ku ntonde zishyirwaho indirimbo zikunzwe, akaba ari nawe wari ku isonga mu gucuruza cyane indirimbo no kurebwa kwazo ku mbuga zitandukanye bikorerwaho.

Iyi ndirimbo “Slowly” yayishyize hanze muri Kanama 2017, ubu ikaba ariyo iyoboye urutonde rw’indirimbo z’abahanzi nyarwanda zarebwe cyane kuri YouTube, dore ko imaze kurebwa inshuro miliyoni 92.

Iyi ndirimbo yatunganijwe na Licky Licky, uzasanga ikinwa kenshi mu birori by’ubukwe, mu tubyiniro no mu tubari, umwihariko wayo ukaba ari ukudatakaza icyanga uko imyaka itambuka.

 

  1. Dusuma ya Otile Brown na Meddy (miliyoni 42)

Kuri Otile Brown, gukorana indirimbo na Meddy byatumye umuziki we umenyekana ndetse utangira gukundwa mu Rwanda.

Kuba Meddy yarahaye umugisha indirimbo “Dusuma” byatumye irebwa n’abarenga miliyoni 42 kuri YouTube, ikaba ari nayo ndirimbo y’uyu muhanzi wo muri Kenya ikunzwe kurusha izindi.

“Dusuma” yagiye hanze muri 2020, ikaba ari indirimbo ya kabiri kuri “album” ya mbere ya Otile Brown.

  1. Nimekupata Yesu ya Ambassadors of Christ

Ambassadors of Christ, korari yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ni imwe mu ma korari akunzwe mu Rwanda; niba ahubwo atari nayo ya mbere, dore ko yabashije no kwigarurira imitima y’abatuye aka gace k’Afrika y’Iburasirazuba kuko inyinshi mu ndirimbo zabo ziba ziri mu rurimi rw’Igiswahili rukoreshwa cyane muri aka gace.

“Nimekupata Yesu yagiye hanze muri 2018, imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 35.

 

  1. My Vow ya Meddy (miliyoni 31)

Iyi ndirimbo yagiye hanze muri 2021, yatunganijwe na Madebeats mu buryo bw’amajwi, naho amashusho afatwa na 1Shot.

“My Vow” iza ku mwanya wa kane mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda zarebwe cyane kuri YouTube (imaze kurebwa na miliyoni 31), ifite amashusho agaragaza ibihe by’ingenzi byaranze ubukwe bwa Meddy.

 

  1. Why ya The Ben na Diamond

“Why” ni imwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ziheruka kurikoroza kuri YouTube, kuko yarebwe inshuro miliyoni 19 mu gihe kitageze no ku myaka ibiri imaze igiye hanze.

Iyi nayo kandi yatunganijwe na Madebeats, umwe mu bubatse izina muri iki gisata.

Mu zindi ndirimbo umuntu yavuga zarebwe cyane harimo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi yarebwe inshuro miliyoni 16 ikaba yaragiye hanze muri Kamena 2023, “Queen of Sheba” ya Meddy yarebwe inshuro miliyoni 15 kuva yajya hanze muri 2021 ndetse na Katerina ya Bruce Melodie yarebwe inshuro miliyoni 13 kuva yasohoka muri 2019.

Nubwo umuhanzi Ngabo Jobert Medard uzwi ku izina rya Meddy kuri ubu yirunduriye mu gukora indirimbo zihimbaza Imana, ariko itafari yashyize ku muziki nyarwanda bizatwara igihe ngo haboneke umuhiga, dore ko muri izi ndirimbo eshanu zarebwe cyane kuri YouTube, Meddy afitemo eshatu.

Ikindi kigaragara ni uko muri izi ndirimbo uko ari eshanu, abahanzi nyarwanda bagiye bifashisha abahanzi bo mu bindi bihugu cyangwa se bakarenga ku gukoresha Ikinyarwanda gusa, ahubwo bagashyiramo izindi ndimi zivugwa mu gace u Rwanda ruherereyemo nk’Icyongereza ndetse n’Igiswahili.

Nubwo bwose Meddy ayoboye uru rutonde, kuri ubu abakunzi ba muzika nyarwanda bavuga ko uramutse wifuza gutanga igihembo k’uyoboye wareba hagati ya The Ben na Bruce Melodie, impaka kuri aba bombi zikaba ziherutse kuzamuka cyane ubwo Bruce Melodie yahabwaga igihembo cy’umuhanzi mwiza w’Umunyarwanda mu birori bya Trace Awards 2023 biheruka kubera muri BK Arena.

 

Ivomo: Tembera250.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *