ITB Ruhengeri TSS yasuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza

Bwana NTAMBARA Alain, umuyobozi w’Umurenge wa Muhoza yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishuri, abarimu n’abandi bakozi, ibyo biganiro bikaba byibanze cyane ku ngingo ebyiri z’ingenzi.

Posted on: 16:26, 12 Mar 2025

0

208 Views

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Bwana NTAMBARA Alain yagiriye uruzinduko mu ishuri rya ITB RUHENGERI TSS ribarizwa muri uyu murenge wa Muhoza.

Bwana NTAMBARA Alain, umuyobozi w’Umurenge wa Muhoza yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishuri, abarimu n’abandi bakozi, ibyo biganiro bikaba byibanze cyane ku ngingo ebyiri z’ingenzi.

Ingingo ya mbere yari ukurebera hamwe uruhare rw’abarezi mu kurushaho kunoza imyitwarire (discipline) y’abanyeshuri ba ITB RUHENGERI TSS, bityo ishuri rigakomeza kugira ishusho nziza, haba ku rwego rw’Umurenge ndetse no ku rwego rw’Akarere.

Mu ngingo ya kabiri, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza yagarutse ku byiza bya EJO HEZA, anasaba abarezi kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri mu gukoresha iyi gahunda. Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abarimu, biyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bwa EJO HEZA, haba ku banyeshuri ndetse no ku babyeyi batari basobanukirwa neza iby’iyi gahunda.

Bwana NTAMBARA Alain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza yanagiranye ikiganiro n’abanyeshuri ba ITB RUHENGERI TSS.

Ikiganiro n’abanyeshuri cyagarutse ku myitwarire, anabasobanurira EJO HEZA ku buryo bwimbitse, aho yibanze ku kamaro k’umuco wo kwizigamira ndetse n’icyo EJO HEZA izabafasha mu bihe biri imbere.

Bwana NTAMBARA Alain kandi yakomoje ku bijyanye no gucikiriza amashuri (school dropout), asobanura ko gahunda ya Leta y’u Rwanda mu burezi itifuza ko hagira umwana n’umwe utakaza amahirwe yo kwiga ngo ntarangize amashuri.

Mu gusoza uru ruzinduko yagiriye muri ITB RUHENGERI TSS, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza yasabye ubuyobozi bw’ishuri, abarimu n’abanyeshuri gukomeza gukunda igihugu no gukomera ku ndangagaciro y’Umunyarwanda.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *