Kuki hari ubwo imirimo y’uburobyi ihagarikwa mu kiyaga cya Kivu?

Imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu yari yarahagaritswe kuva Tariki ya 28 Kanama muri uyu mwaka, bikaba biteganijwe ko izongera gusubukurwa Tariki ya 28 Ukwakira 2023. Aka karuhuko ntago ari inzaduka kuko buri mwaka imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ihagarikwa igihe kingana byibuze n’amezi abiri kugira ngo habungabungwe ibinyabuzima biba muri iki kiyaga ndetse […]

Posted on: 09:36, 15 Oct 2023

0

20 Views

Imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu yari yarahagaritswe kuva Tariki ya 28 Kanama muri uyu mwaka, bikaba biteganijwe ko izongera gusubukurwa Tariki ya 28 Ukwakira 2023. Aka karuhuko ntago ari inzaduka kuko buri mwaka imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ihagarikwa igihe kingana byibuze n’amezi abiri kugira ngo habungabungwe ibinyabuzima biba muri iki kiyaga ndetse hanazamurwe umusaruro w’amafi uba watangiye kuba iyanga.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) buvuga ko imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu akenshi ihagarikwa hagati y’ukwezi kwa karindwi n’ukwa cumi, iki kiruhuko cy’amezi abiri kikaba gishobora no kongerwa bibanje kuganirwaho n’abakora imirimo y’uburobyi.

Uretse kandi mu kiyaga cya Kivu, iki kiruhuko gishyirwaho no mu bindi biyaga hirya no hino mu gihugu, gusa ariko ntibibera icyarimwe.

Bwana Shyirambere Xavier ni umuyobozi wungurije wa Koperative y’Abarobyi, avuga ko iki kiruhuko gishyirwaho kitabangamira Abarobyi kuko ngo nabo iyo ikiyaga cyongeye gufungurwa babyungukiramo cyane.

Yagize ati: “Ariko nawe ubitekerezeho wumve; kuko tuba tumaze umwaka wose turoba, hari ubwo umuntu atahana nk’ibilo bitanu gusa by’isambaza. Iyo ikiyaga gifunzwe rero, amafi aba abonye uburyo bwo kongera kororoka, ku buryo nyuma yaho hari n’ubwo umurobyi ashobora no kubona ibilo 300 ku munsi.”

Uwabanyiginya Innocente usanzwe akora ubucuruzi bw’amafi yagize ati: “Ukwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi biba ari indya nkurye, kuko ushora nka 50,000 Rwf ugasanga wungutse 5000 Rwf gusa. Nyamara iyo bafunze ikiyaga bakongera bakagifungura turakora cyane kuko ikilo cy’isambaza kiva ku 4000 Rwf ugasanga kiri kugura nka 1000 Rwf kuko hari umurobyi usanga yazanye nk’ibilo 200 wenyine.”

Ku ruhande rw’Abarobyi ariko ngo haracyari impungenge kuko mu baturanyi bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo ibi bitahaba, akaba ari nayo mpamvu nubwo ikiyaga cya Kivu gifunzwe ariko usanga ku isoko isambaza zikoboneka.

Uwituze Solange, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko koko bikiri ikibazo kuba ibihugu byombi bihuriye ku kiyaga cya Kivu bidafite uburyo rusange bwo kukigenzura, ariko anasobanuro ko ahanini amafi n’isambaza biba mu kiyaga cya Kivu bidakunda kwimuka.

Yagize ati: “isambaza ubundi nibwo bwoko bw’amafi bwiganje mu Kivu kandi uroye ntago bukunda kwimuka cyane, bukunda kororokera ahantu hatuje. Gusa ariko ikiyaga ni ahantu hisanzuye kandi ntago amafi areba iby’imipaka.”

Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu kiyaga cya Kivu bwerekanye ko umusaruro wavuye kuri toni 18,756 muri 2020/2021 ukagera kuri toni 19,479 muri 2021/2022. Ni mu gihe umusaruro mbumbe w’uburobyi mu Rwanda wavuye kuri toni 41,664 muri 2021 ukagera kuri toni 43,560 muri 2022. Gusa ariko haracyari intambwe nini yo gutera ugereranije n’intego Leta y’u Rwanda yihaye yo kuzagera ku musaruro mbumbe w’amafi wa toni 112,000 muri 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *