Kuki abantu bashaka guhuza ubukirisitu n’ubujiji bwabo? Apotre Mutabazi yifatiye ku gahanga abakiristu banga gukingirwa COVID-19

Intumwa y’Imana yamenyekanye nka apôtre Mutabazi, yatangaje ko anenga abantu bose banze kwikingiza COVID 19 kubera imyemerere anahamya ko we usibye no kwikingiza yiteguye no gushyirwa mu mubiri we utwuma tw’ikoranabuhanga tuzwi nka ‘microchip’.

Posted on: 10:46, 24 Aug 2022

0

18 Views

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation, akaba n’utanga ibiganiro nyungurabwenge bihugura abantu [Motivation Speaker], abantu banga gufata urukingo yabagereranyije n’abicanyi. Yagize ati:

“Niba Imana ivuga ngo imibiri yanyu ni insengero z’umwuka, uwangiza urwo rusengero rw’Imana akarutsemba na we akwiye kugirwaho urubanza. Noneho reba Covid-19 iyo ikwinjiye irakwangiza, ubwo rero nawe niwemera ko ikwinjira uzaba ufitanye urubanza n’Imana.” Yakomeje ati:

“Niba ushaka kwiyahura se wenda wabigize ko atari icyaha, urumva kwica abandi byo atari icyaha?”

Uyu mugabo avuga ko atumva impamvu abizera bananiwe kuzana umuti wa Covid-19, none abahanga mu bya siyansi bakaba barawuzanye [urukingo] ariko hakaba hari abadashaka kuwufata.
Ati “Indwara iraje, ntugize ubwo bumana buzana umuti wayo. Bikunaniye kuzana umuti wa Covid-19, noneho n’abawuzanye ntushaka kuwufata.”

Yakomeje agira ati “Hariya hantu habamo ibihuha byinshi, nonese niba abazungu barashatse kutumara ko tumaze gufata inkingo eshatu zose ko nta n’umwe wigeze upfa yishwe n’urukingo?”
Mutabazi yakomeje avuga ko we yiteguye no gushyirwamo microchip. Yagize ati:

“Njyewe na ‘Microchip’ nayishyiramo, si ikoranabuhanga? Ntabwo ari ikintu gitangaje, kuri twe abantu bahuza umuhamagaro n’ubunyamwuka, iryo ni ikoranabuhanga twemeranywa na ryo.”

Apôtre Mutabazi ni umuvugabutumwa, umwanditsi w’ibitabo umaze kwandika ibigera kuri 40, umushakashatsi, umujyanama mu by’imiyoborere ndetse akaba rwiyemezamirimo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *