Ku myaka 101 niwe muyobozi w’ikibuga cy’indege kiruta ibindi muri Canada

Imvugo “imyaka ni imibare” cyangwa ko “gusaza ni mu mutwe” bifite icyo bivuze kuri Hazel McCaillon. Ku myaka 101, niwe muyobozi w’ikibuga cy’indege kinini kuruta ibindi mu gihugu cya Canada, akazi akora kuva muri 2017. Uyu mukecuru ukora imirimo yo kugenzura iki kibuga mpuzamahanga kigwaho indege amagana kikananyuraho abagenzi ibihumbi n’ibihumbagiza buri munsi aherutse no kwemera kongererwa amasezerano y’akazi y’imyaka itatu, bisobanuye ko azarangiza akazi afite imyaka 104.

Posted on: 10:40, 24 Aug 2022

0

13 Views

Mu yindi mirimo Hazel yakoze harimo kuba yarabaye umuyobozi w’umujyi
ukomeye w’ubucuruzi wa Mississauga uherereye mu gace ka Toronto aho
yakoze imyaka 40 yose, akazi yavuyeho muri 2014 afite imyaka 94. Nyuma
y’icyo gihe ubwo abandi batekereza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Hazel
we yahise aba umujyanama wa Minisitiri w’Intebe w’Intara ya Ontario,
intara ya kabiri mu bunini muri Canada, nyuma ya Quebec. Hazel
McCaillon kandi ni umujyama wihariye wa Kaminuza ya Mississauga
Toronto.

Uretse kuba agira uruhare muri politiki y’Intara ya Ontario, Hazel afite ibigo
byinshi byamwitiriwe, isomer ry’ibitabo rifite izina rye ndetse hari n’ikipe

y’umukino wa baseball nayo yafashe izina ry’uyu mukecuru w’umukozi
udacogora.

Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Turdeau aherutse gushimira Hazel
McCaillon ku bwitange agira mu myaka myinshi amaze akorera igihugu,
anavuga ko abakiri bato bagakwiye kumwigiraho.

Hazel yavutse tariki ya 14 Gashyantare 1921, ashyingiranwa na Sam
McCaillon muri 1951. U mugabo we yaje kwitaba Imana muri 1997 azize
indwara ya Alzheimer, amusigira abana batatu bakuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *