Kera kabaye birashobotse: Umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania Rose Muhando ukora umuziki wo guhimbaza Rugira agiye kugaruka gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zahariwe guhimbaza no gusingiza Nyagasani ukomoka mu gihugu cya Tanzania akaba azwi ku mazina ya Rose Muhando agiye kongera gutaramira abanyarwanda, hazaba ari mu gikorwa cyo gusoza icyiswe “Rwanda Gospel Stars Live

Posted on: 07:42, 24 Aug 2022

0

20 Views

Ni mu gitaramo cyiswe “Praise and Worship Live Concert” giteganijwe kuzaba tariki ya 6 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia ku I Rebero.

Abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzikazi yemeje aya makuru aho yifashishije ifoto yamamaza iki gitaramo, maze mu rurimi rw’icyongereza ruvanzemo n’igiswahiri ahamagararira Abanyarwanda kuzaza kwifatanya nawe.

Uretse kandi Rose Muhando, iki gitaramo kizanitabirwa na bamwe mu bahanzi basanzwe baririrmba indirimbo zagenewe kuramya Imana bakunzwe hano mu Rwanda nka : Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Theo Bosebabireba, Serge Iyamuremye, True Promises, Gusibizo Minisitries n’abandi benshi.

Rwanda Gospel Stars Live itegerejwemo Rose Muhando ni igikorwa ngarukamwaka kigamije kigamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iki gikorwa harimo abahanzi 15, aho buri wese afite umushinga ugamije guteza imbere umuryango mugari imbere mu buryo bwihariye. Umushinga uzahiga indi kuri uriya munsi ukaba uzahembwa angana na miliyoni 7 Rwf.

Abahanzi bahuriye mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *