Kenya: Umubyeyi yibarukiye muri gariyamoshi

Abatuye igihugu cya Kenya cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambuga barashimagiza cyane umuganga ndetse n’umwe mu bashinzwe kwita ku bagenzi bagobotse umubyeyi wafashwe n’ibise muri gariyamoshi, maze bakamuba bugufi yemwe bakanamufasha no kubyara neza. Babicishije ku rukuta rwabo rwa Twitter, ikigo gishinzwe iby’ingendo za gariyamoshi muri iki gihugu bagize bati: “Tunejejwe no kubagezaho iyi nkuru ishimishije […]

Posted on: 11:05, 22 Jun 2023

0

20 Views

Abatuye igihugu cya Kenya cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambuga barashimagiza cyane umuganga ndetse n’umwe mu bashinzwe kwita ku bagenzi bagobotse umubyeyi wafashwe n’ibise muri gariyamoshi, maze bakamuba bugufi yemwe bakanamufasha no kubyara neza.

Babicishije ku rukuta rwabo rwa Twitter, ikigo gishinzwe iby’ingendo za gariyamoshi muri iki gihugu bagize bati: “Tunejejwe no kubagezaho iyi nkuru ishimishije y’umugore wakiriye ibyishimo bye ari muri gariyamoshi ya Madaraka Express yerekeza i Mombasa.”

Ibi rero byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023, ubwo iyi gariyamoshi yari hafi kugera mu rusisiro rwa Mariakani ruherereye mu bilometero hafi 35 utaragera i Mombasa, umujyi wo ku nyanja y’Ubuhinde mu burengerazuba bwa Kenya; maze umwe mu bagenzi, umubyeyi wari ukuriwe, agahita afatwa n’ibise ndetse byanagaragara ko agomba guhita yibaruka.

Kenya Railways, Ikigo gishinzwe ingendo za gariyamoshi cyavuze ko mu bagenzi hahise habonekamo umuganga witwa Dr Indanyenyi Luseso, maze we n’umukozi ufasha abagenzi muri gariyamoshi bafasha uyu mugore kwibaruka neza.

Iki kigo gushinzwe ingendo za gariyamoshi muri Kenya kandi cyanatangaje ko yaba umubyeyi ndetse n’iki kibondo cyaboneye izuba mu rugendo bombi bahise bajyanwa mu bitaro ngo bitabweho biruseho ko kandi ubu ubuzima bwabo bumeze neza.

Urugendo rwa gariyamoshi za Kenya zo mu bwoko bwa Standard Gauge Railway (SGR) hagati ya Nairobi na Mombasa (hafi 500km) rumara amasaha hagati y’atanu n’atandatu.

Kuva Kenya yavugurura gariyamoshi zikora izi ngendo abagenzi bariyongereye cyane hagati ya Mombasa na Nairobi, n’indi mijyi iri hagati, ubu haba ingendo eshatu ku munsi, umugenzi yishyura 1,000Ksh (asaga 8,000Frw) ku rugendo.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bari kuvuga ko uyu mwana wavukiye muri gariyamoshi irimo kugenda akwiye kwitwa Madaraka, izina ry’izo gariyamoshi nshya zo muri Kenya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *