Itsinda ry’abasirikare bakuru bo mu ishuri ryo mu Bwongereza ryasuye Rwanda Peace Academy
Itsinda rigizwe n’abasirikare bakuru 19 bo mu ishuri The Royal Collage of Defense Studies (RCDS) ryo mu Bwongereza ryasuye ikigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze. Ni urugendo rwabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, aho iri tsinda ryari riyobowe na Lt Gen (Rtd) George Norton uyobora iri shuri. Mu […]
Itsinda rigizwe n’abasirikare bakuru 19 bo mu ishuri The Royal Collage of Defense Studies (RCDS) ryo mu Bwongereza ryasuye ikigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze.
Ni urugendo rwabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, aho iri tsinda ryari riyobowe na Lt Gen (Rtd) George Norton uyobora iri shuri.
Mu ntego z’uru rugendo harimo kwiga ku kamaro n’imikorere y’iki kigo harimo inshingano gifite zo gutanga amasomo ndetse n’amahugurwa bigamije kugarura amahoro mu gace.
Umuyobozi w’amasomo muri RPA Lt Col Innocent Nkubana yatanze ikiganiro kuri iri tsinda ryaturutse muri The Royal College of Defense Studies
Iri tsinda ryasobanuriwe impamvu z’ishingwa ry’iki kigo, intego n’intumbero, amasomo gitanga, ibikorwa byacyo ndetse n’ibyo cyagezeho.
The Royal College of Defense studies ni ishuri ry’abayobozi mu nzego za gisirikare mu Bwongereza, rikaba ryigisha abasirikare bakuru bo mu gisirikare cy’iki gihugu (British Armed Forces), ibijyanye na Serivisi z’inzego z’ibanze, iz’ubuyobozi, umutekano mpuzamahanga ndete n’ubwirinzi bw’imbere mu gihugu.
Intego z’iri shuri ni uguteza imbere cyangwa kurema abayobozi bafite imitekerere iboneye kandi bari ku rwego rwo kuba batanga umusaruro haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Uhereye ibumoso, hari Lt Gen (Rtd) George Norton uyobora iri shuri ryo mu Bwongereza
Lt Col Innocent Nkubana yosobanuriye itsinda ryo muri iri shuri ryo mu Bwongereza imikorere ya Rwanda Peace Academy
Lt Gen (Rtd) George Norton yasinye mu gitabo cy’abashyitsi
Umuyobozi w’amasomo muri RPA Lt Col Innocent Nkubana yakiriye itsinda riyobowe na Lt Gen (Rtd) George Norton uyobora ishuri rya gisirikare, The Royal College of Defense Studies ryo mu Bwongereza
Umuyobozi w’amasomo muri RPA, Lt Col Innocent Nkubana yashikirije impano mugenzi we Lt Gen (Rtd) George Norton waje ayoboye itsinda
Leave a Comment