Inama y’umutekano ku rwego rw’igihugu yongeye guterana nyuma y’imyaka ibiri

Imitangirwe ya serivisi idahwitse, umutekano ndetse na ruswa ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’umutekano yo ku rwego rw’igihugu yateranye tariki ya 16 Gicurasi, ikabera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda. Mu bindi kandi byagarutsweho harimo ubwumvikane buke hagati y’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano.

Posted on: 10:18, 24 Aug 2022

0

16 Views

Iyi nama y’umutekano isanzwe iba buri mwaka ariko ikaba yari imaze imyaka ibiri itaba kubera icyorezo cya COVID-19. Ihuza inzego bwite za leta zitandukanye, za Minisiteri, ndetse n’inzego z’umutekano kugira ngo zifatanyirize hamwe gushaka ibisubizo ku bibazo bifite aho bihuriye n’imibereho myiza y’abaturage.

Afungura iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi Gatabazi Jean Marie Viannye yavuze ko byari bikwiye ko iyi nama yongera kuba kuko hari byinshi byari bikeneye kuganirwaho.

Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi batandukanye n’inzego z’umutekano

Yagize ati: “Turashima imbaraga ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyize mu kurwanya icyorezo cya Covid, gusa kuva iki cyorezo cyaragabanutse twasanze ari ngombwa ko twongera kwicarana tukarebera hamwe aho ibibazo bijyanye n’umutekano biri ndetse tukanabishakira ibisubizo.”

Umuvugizi wa Polisi Jean Bosco yanavuze ko hagarukwa ku mutekano mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bo mu bihugu byo mu muryango wa Commonwealth iteganijwe kuzaba Kamena. Yanavuze kandi ko mu minsi ya vuba Polisi izatangaza imihanda izakoreshwa n’izaba ifunzwe mu gihe abashyitsi bazitabira iyi nama bazaba bamaze kuhagera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *