Imyiteguro y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza irarimbanije

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Nyakanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyohereje hirya no hino mu Turere ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza. Ibyo bizamini bizatangira ku itariki ya 17 kugera ku ya 19 Nyakanga 2023. Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorerwa ku masantere y’ibizamini 1099 ari ku bigo by’amashuri 3 […]

Posted on: 18:05, 15 Jul 2023

0

20 Views

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Nyakanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyohereje hirya no hino mu Turere ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza. Ibyo bizamini bizatangira ku itariki ya 17 kugera ku ya 19 Nyakanga 2023.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorerwa ku masantere y’ibizamini 1099 ari ku bigo by’amashuri 3 644, hazakora abanyeshuri 202 967 bagizwe n’igitsina gore 111 900 n’igitsina gabo 91 067.

Biteganyijwe ko gutangiza ku mugaragaro icyo kizamini bizabera kuri GS Nsinda, mu Karere ka Rwamagana bitangizwe na Minisitiri w’Uburezi, ahazakorera abanyeshuri 284, bagizwe n’ab’igitsina gore 140 n’ab’igitsina gabo 144.

Muri GS Camp Kigali, mu Karere ka Nyarugenge bizatangizwa n‘Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, hakazakorera abanyeshuri 445, bagizwe n’ab’igitsina gabo 225 na 220 b’igitsina gore.

Mu Rwunge rw’Amashuri Kamabuye, mu Karere ka Bugesera bizatangizwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye. Biteganyijwe ko hazakorera abanyeshuri 220, barimo abahungu 112 n’abakobwa 108.

Ku wa Mbere taliki 17 Nyakanga 2023, hazakorwa imibare (Mathematics), na S.S (Social and Religious Studies). Ku wa Kabiri taliki ya 18 hazakorwa ikizamini cy’Ikinyarwanda na S E T (Science and Elementary Technology), naho ku wa Gatatu taliki ya 19 Nyakanga hakorwe Icyongereza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *