Imyenda Messi yakinanye igikombe cy’Isi muri 2022 igiye kugurwa akayabo

Imyambaro yakoreshejwe na rurangiranwa mu mupira w’amaguru Lionel Messi igiye kugurishwa muri cyamunara iteganijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023. Urubuga Sotheby rusanzwe rukora ibijyanye na cyamunara rwatangaje ko agaciro fatizo k’ibanze gahabwa iyi mipira itandatu yo kwambara Messi yakinanye mu gikombe cy’Isi ari miliyoni 10 z’Amadorali. Iyi myenda igiye kuzagurishwa muri cyamunara ni iyatanzwe […]

Posted on: 17:17, 20 Nov 2023

0

19 Views

Imyambaro yakoreshejwe na rurangiranwa mu mupira w’amaguru Lionel Messi igiye kugurishwa muri cyamunara iteganijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023. Urubuga Sotheby rusanzwe rukora ibijyanye na cyamunara rwatangaje ko agaciro fatizo k’ibanze gahabwa iyi mipira itandatu yo kwambara Messi yakinanye mu gikombe cy’Isi ari miliyoni 10 z’Amadorali.

Iyi myenda igiye kuzagurishwa muri cyamunara ni iyatanzwe na nyirubwite Lionel Messi, muri buri gice cya mbere cy’umukino mu mikino ikipe ye yahuyemo na Arabie Saoudite, Mexique (mu mikino yo mu matsinda), nyuma ndetse no mu mikino yabahuje na Australia, u Buholandi na Croatia, hakaniyongeraho umupira yatanze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi wahuje Argentina n’u Bufaransa.

Igikombe cy’Isi cyakiniwe muri Qatar kikegukanwa na Argentina ibifashijwemo cyane na Messi cyasaga nkaho aricyo kibura ngo uyu munyabigwi yuzuze burundu inzozi ze, dore ko cyari igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 5 yitabiriye, ariko akaba atari yarigeze abasha kucyegukana.

Mu gihe iyi myambaro (jersey) ya Messi yagurwa arenga miliyoni 10 z’Amadorali, yaba iciye agahigo ku kuba ariyo myenda y’abakinnyi ihenze igurishijwe mu cyamunara, agahigo kari gasanganywe n’imyenda ya Michael Jordan wa wakiniraga Chicago Bulls yakinaye muri 1998.

Amafaranga azava muri iyi cyamunara azahabwa umushinga ukorana n’ibitaro by’abana bivura indwara zihariye mu mu mujyi wa Barcelona muri Esipanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *