Imvamutima za Britney Spears watumiwe mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika: kuri njye ni nko gufungura indi paji y’ubuzima bwanjye

Uyu muhanzikazi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga, aho yatangaje ko yishimiye kuba yatumiwe muri iyi nteko.

Posted on: 10:15, 24 Aug 2022

0

19 Views

Yifashishije ibaruwa yandikiwe yagize ati “Nakiriye iyi baruwa mu mezi ashize. Ni ubutumire nahawe ngo mvuge inkuru yanjye. Niyumvishemo icyubahiro ndishima. Niyumvishemo ko ndi uw’ingirakamaro ku nshuro ya mbere.

Yakomeje avuga ko mu Isi umuryango wawe ushobora kukwanga ariko ukagira abantu bakwereka impuhwe biba bigoye. Ati “Mu Isi aho umuryango wawe ushobora kukurwanya, biba bigoye kubona abantu babibona bakakwereka ko bakwitayeho[…] nshaka gufasha abanda bari mu bihe bibi.”

Yakomeje avuga ko nta kintu kibi nko kugira umuryango ukwanga akomeza ashimira inshuti ze ashobora kwiringira anavuga ko ari umunyamahirwe kubera zo.

Yashimiye Inteko ya Amerika yamutumiye. Ati “Muri iki gihe ndashimira inteko ya Amerika yantumiye muri White House.”

Ibaruwa itumira uyu muhanzikazi yasinyweho n’abanyamuryango b’inteko barimo Charlie Crist na Swalwell, bamushimira kuba yarigobotoye bamubwira ko inkuru ye hari abandi izagira icyo ifasha.

Hari aho igira iti “Nta gushidikanya ko ubuhamya bwawe hari abo buzafasha benshi muri miliyoni y’abasanzwe bakugenderaho ndetse bakunda ibyo ukora.”

Hagati ya 2007 na 2008, nibwo Britney Spears yafashwe n’uburwayi bwo kwigunga bwatumye se aba umwe mu bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, akanamufasha gucunga umutungo we n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwe.

Izi nshingano yazambuwe muri Nzeri umwaka ushize nyuma y’imyaka 13.

Britney Spears w’imyaka 40 yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo ’I’m a Slave 4 U’, ’Gimme More’, ’Pretty Girls’, ’Womanizer’, ’Make Me’ yakoranye n’umuraperi G-Eazy, ‘Criminal’, ‘Toxic’ n’izindi.

Yatangiye umuziki mu 1992. Ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime.

Britney Spears afite abana babiri b’abahungu, umukuru yitwa Sean ufite imyaka 16 naho umuto akitwa Jayden ufite imyaka 15. Aba bombi yababyaranye na Kevin Federline babanye kuva mu 2004 kugeza mu 2007, nyuma y’uko yari amaze gutandukana na Jason Allen Alexander.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *