Impinduka mu busatirizi bw’Amavubi ku mukino azakina na Afrika y’Epfo

Thierry Musabyimana w’imyaka 18 niwe uhabwa amahirwe yo kuzayobora ubusatirizi bw’Amavubi ubwo azaba atana mu mitwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Afrika y’Epfo “Bafana Bafana” kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023. Uyu musore usanzwe akinira ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Le Havre mu gihugu cy’u Bufaransa, ni ku nshuro ye ya mbere yari […]

Posted on: 12:10, 19 Nov 2023

0

34 Views

Thierry Musabyimana w’imyaka 18 niwe uhabwa amahirwe yo kuzayobora ubusatirizi bw’Amavubi ubwo azaba atana mu mitwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Afrika y’Epfo “Bafana Bafana” kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

Uyu musore usanzwe akinira ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Le Havre mu gihugu cy’u Bufaransa, ni ku nshuro ye ya mbere yari ahamagawe mu Amavubi, dore ko yanahamagawe nyuma y’abandi kuko yageze muri “camp” habura umunsi umwe gusa ngo u Rwanda rukine na Zimbabwe.

Amakuru aturuka aho ikipe y’igihugu Amavubi ikorera imyitozo aravuga ko umutoza Spittler yanyuzwe cyane n’imikinire y’uyu musore, ndetse ngo akaba yiteguye kumugirira icyizere cyo kumubanza mu kibuga mu mwanya wa Nshuti Innocent, wakinnye umukino udasamaje ubwo u Rwanda rwakinaga na Zimbabwe.

Mu mwaka w’imikino wa 2022/2023, Thierry Musabyimana yatsindiye ikipe ya Le Havre y’abatarengeje imyaka 19 ibitego 8 mu mikino 12 yayikiniye.

Thierry Musabyimana yavukiye mu Bufaransa ku babyeyi b’Abanyarwanda, kugeza ubu nta kipe y’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose yari yakinira, bityo akaba yemerewe gukinira Amavubi, bidasabye kubanza gusaba uburenganzira ubwo ari bwose muri FIFA.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *