Igeragezwa ku rukingo rwa SIDA riri gukorerwa mu Rwanda riratanga icyizere

Igeragezwa ku rukingo rwa virus itera SIDA riri gukorerwa mu Rwanda kuva mu ntangiriro za 2021 riratanga icyizere, kabone nubwo hakiri kare ngo hamenyekane niba uru rukingo rushoboka nkuko bitangazwa n’abakuriye uyu mushinga. Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga n’Umuryango mpuzamahanga utagamije inyungu uzwi ku izina rya International AIDS Vaccine Initiative (IAVI), bukaba buri gukorerwa mu bihugu […]

Posted on: 17:50, 14 Jun 2023

0

21 Views

Igeragezwa ku rukingo rwa virus itera SIDA riri gukorerwa mu Rwanda kuva mu ntangiriro za 2021 riratanga icyizere, kabone nubwo hakiri kare ngo hamenyekane niba uru rukingo rushoboka nkuko bitangazwa n’abakuriye uyu mushinga.

Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga n’Umuryango mpuzamahanga utagamije inyungu uzwi ku izina rya International AIDS Vaccine Initiative (IAVI), bukaba buri gukorerwa mu bihugu bibiri by’Afurika aribyo U Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ubu bushakashatsi bwahawe izina rya IAVIG003 bwaje bushingiye ku bundi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwo bukaba bwari bwahawe izina rya IAVIG001, aho byagaragaye ko urukingo rwateguwe n’abashakashatsi bo muri uyu muryango wa IAVI rwatangaga ubudahangarwa bwo ku kigero cya 97% ku baturage bo muri kiriya gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bityo hakaba hari kurebwa niba ibyo ari nako bimeze ku batuye kuri uyu mugabane w’Afurika.

 

Muri ubu bushakashatsi buri gukorerwa mu Rwanda, biteganijwe ko abantu bakuru 18 bafite ubuzima bwiza kandi batanduye virusi itera SIDA aribo bazahabwa urukingo n’ubundi ariko ruba rwarakozwe hagendewe kuri iyi virusi ariko yambuwe ubukana, maze hakarebwa uburyo imibiri yabo itangira gukora ubudahangarwa. Abazahabwa uru rukingo bazatoranywa ahantu hatandukanye kandi bakomeze gukurikiranwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Dr. Nshogoza Rwibasira Gallican, umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yavuze ko iri gerageza ari amahirwe ku Rwanda kuko bizatuma n’ibindi bigo mpuzamahanga bitandukanye byifuza gukorera ubushakashatsi mu wanda.

Dr Rwibasira kandi yanavuze ko ubu bushakashatsi bukurikiranwa hafi na RBC ndetse n’ibindi bigo bitandukanye nka Rwanda FDA.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *