Ibyo urimo ni imikino ya rwana igamije gusenya : Amagambo Papa Fransisko yageneye Perezida Putin

Mu rugendo umushumba wa Kiliziya Gatulika ari gukorera mu gihugu cya Malte kuri uyu wa Gatandatu, Papa Fransisko yifatiye ku gahanga Perezida w’igihugu cy’Uburusiya aho yavuze ko intambara yashoje ku gihugu cya Ukraine isa n’imikino ya rwana, igamije gusenya gusa.

Posted on: 20:08, 6 Aug 2022

0

31 Views

Mu mbwirwaruhame isa naho izimije ariko nanone byumvikana ko igamije gucyurira Perezida w’igihugu cy’Uburusiya, Papa Fransisko yiyamye bamwe mu bayobozi basa n’abashaka kuyoboresha inkoni y’icyuma, bakitwaza inyungu rusange z’ibihugu byabo maze bagashoza intambara mu bindi bihugu.

Papa Fransisiko yagize ati : “Twajyaga dutekereza ko wenda ibintu byo guhinduka gashoza ntambara, ibintu by’ubushotoranyi, ibintu byo gukangisha abandi intwaro z’ubumara ari byo mu kahise. “

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu gihugu cya Malte, uyu muyobozi wa Kiliziya Gatulika kandi yanavuze ko nubwo bitari byanozwa neza, ariko ateganya kuba yagirira urugendo mu mujyi wa Kiev, umurwa mukuru w’igihugu cya Ukraine.


Aya magambo ya Papa Fransisko aje mu gihe Vatican yari yaririnze kugira icyo ivuga ku ntambara Uburusiya bwashoje muri Ukraine, aho bavugaga ko bategereje ko impande zirebwa n’iki kibazo zakabanje gushakisha inzira iganisha ku kugarura amahoro. Inkuru dukesha ikinyamakuru Euronews ivuga ko kwigengesera kwa Vatican nanone kwari gushingiye ku kuba Kiliziya Gatulika yari iherutse kubyutsa umubano na Kiliziya ya Orthodoxe (soma orutodogisi) yo mu gihugu cy’Uburusiya, ishyigikiye Perezida Putin.

N”Uru rugendo umushumba wa Kiliziya Gatulika agiriye kuri iki kirwa cya Malta giherereye mu nyanja ya Mediterane rwagombaga kuba rwarabaye muri Gicurasi 2020, rugenda rusubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid. Ni urugendo ubusanzwe rwari rugamije kwita ku kibazo cy’abimukira baza ku mugabane w’Uburayi baturutse hirya no hino ku isi.

Papa Fransisko kandi yanagaye amasezerano ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’I Burayi biherutse kugirana n’igihugu cya Libiya yo kuhagarura abagerageza kubihungiramo baturutse muri Libiya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *