Ibyaranze tariki ya 17 Mata mu mateka

Turi ku munsi wa 107 mu minsi 365 igize uyu mwaka wa 2022. Ibi bisobanuye ko dusigaje iminsi 258 ngo tuwurangize. Nkuko rero twabibasezeranije, buri munsi tubasangiza ibyawuranze mu mateka. Turahera ku mateka ya vuba, tumanuka tujya ku ya kera.

Posted on: 10:03, 24 Aug 2022

0

26 Views

2021 : Mu gihe ise yari yibasiwe n’icyorezo cya Covid-19, ibitaro by’ubushakashatsi bya Johns Hopkins University muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatangaje ko umubare w’abari bamaze guhitanwa n’iki cyorezo wari umaze kugera kuri miliyoni.

2019 : Hakoreshejwe ubuhanga mu buvuzi buzwi nka ʺgene therapyʺ, abaganga bashoboye ku nshuro ya mbere kuvura abana 8 bari barwaye indwara izwi nka ʺbubble boy diseaseʺ, indwara iterwa no kuba uburyo bwo kwirinda k’umubiri kuba guciriritse cyane, ku buryo utuntu duto cyane tuba duhagije ngo umwana uyirwaye ahite aremba.

2011 : Filime yitwa Game of Thrones yatangiye gucishwa kuri televiziyo ya HBO.

1973: Sosiyete yitwa FedEx yatangiye ibikorwa byayo ku mugaragaro. Kuri uwo munsi, iyi sosiyete ikora ibyo gutwara no kugeza ubutumwa ku bantu ahantu hatandukanye, yashyikirije ubutumwa 186 mu mijyi 25 itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1951: Ubwongereza bwashyizeho bwa mbere Parike y’Igihugu, iyi ni Parike yitwa Peak District National Park.

1932: Umwami Haile Selasie wa Etiyopiya yaciye burundu ubucakara muri iki gihugu.

1865: Uwitwa Mary Surrat yarafashwe arafungwa azira kuba yaragize uruhare mu iyicwa rya Perezida Abraham Lincoln. Uyu yaje guhanishwa igihano cy’urupfu, aba umugore wa mbere wahawe bene iki gihano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

1492: Christopher Colombus yahawe amafaranga yo kumufasha mu rugendo rwe rwa mbere. Muri uyu mwaka mu kwezi kwa munani nibwo yatangiye uru rugendo rwatumye avumbura Ubuhinde.

Victoria Bechkam, umugore wa David Bechkam umukinnyi rurangiranwa w’umupira w’amaguru, ni umwe mu bavutse kuri uyu munsi yujuje imyaka 47. Victoria Bechkam ni umuhanziw’injyana ya pop, akaba yarabaye no mu itsinda rya Spice Girls.

Kuri uyu munsi kandi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bizihiza umunsi witwa “blah blah blah day”. Ugenekereje mu Kinyarwanda wasanga ari umunsi umuntu yakwita bwe, bwe bwe, ibi bigakoreshwa kwa kundi umuntu aba akubwira ibintu ariko wumva wamurambiwe. Iyo munsi utubere uwo kwirinda kuganiriza abatatwitayeho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *