Ibyaranze Tariki ya 11 Mata mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 11 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hakomeye hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.

Posted on: 09:56, 24 Aug 2022

0

24 Views

  1. Ingabo z’Ababirigi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro

Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro.

Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro. MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994. Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND, (ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko) no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

Ingabo z’ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR.

2. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi
Kuva kuwa 07/04/1994 kugeza kuwa 10/04/1994 Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuriKiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bajyiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira mazeku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.

Bishwe n’ Interahamwe zoherejwe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste afatanyije na Rwabukombe Onesphore wari burugumesitiri wa Muvumba, Mwange Jean de Dieu, Sibomana Martin wari assistant burugumesitiri wa Murambi, Nkundabazungu Augustin wari umucuruzi, Niyonzima Deogratias (Brigadier wa Komini), Munyakazi (policier), Mbuguje Jean Damascene (umucuruzi), Muganga Manasse, Mirasano Emmanuel, Biramahire Kaguru, Karekezi Augustin, Munyabuhoro Pierre Claver, Gakombe Balthazar, Gakwerere Aloys, Mutsinzi Emmanuel, Karengera Paulin (inspegiteri w’amashuri abanza), Musoni Francois, Manihura Habib, Kabalira Sylvain n’abandi.

Abo bicanyi bari bahagarikiwe n’abasirikare baturutse I Gabiro bazanywe n’ umusirikare mukuruwitwagaMajor Nkundiye Leonard wahoze ari umukuru w’abasilikare barindaga Perezida Habyarimana.

Biciwe mu gikari kwa Padiri hafi y’ amatanki y’ amazi, mu mizabibu yabo, kwa muganga, mu nturusu hafi y’ ishusho ya Bikiramariya, n’ ahandi inyuma y’ urukuta. Icyo gihe hari agashyamba. Abicwaga batabwaga mu cyobo cya m 30 z’ ubujyakuzimu kiri munsi y’amashuri abanza. Abo babaga bishe batwarwaga n’Abatutsi bene wabo batishwe bahagera na bo bakabatema noneho bakajugunywa hamwe nabo muri rwa rwobo. Uvugwa cyane wari ku rwobo yica ni Rwamakuba Emmanuel wari muganga, Sekamana na Fidele Karangwa bitaga Gasongo hamwe n’ impunzi zaturutse Kiyombe.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi cumi na bine magana inani miorngo itatu na batanu (14.835).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *