Hasojwe irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2023 ryahatanagamo ababyeyi n’abihinduje igitsina
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023, nibwo hasojwe irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2023, irushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 72. Uwahize abandi ndetse akegukana ikamba nk’umukobwa mwiza ku Isi yose muri uyu mwaka ni Sheynnis Palacios ukomoka mu gihugu cya Nicaragua. Iri rushanwa ry’uyu mwaka ryaranzwe n’udushya, aho mu bahatanye harimo ababyeyi […]
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023, nibwo hasojwe irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2023, irushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 72. Uwahize abandi ndetse akegukana ikamba nk’umukobwa mwiza ku Isi yose muri uyu mwaka ni Sheynnis Palacios ukomoka mu gihugu cya Nicaragua. Iri rushanwa ry’uyu mwaka ryaranzwe n’udushya, aho mu bahatanye harimo ababyeyi babyaye, abakobwa bahoze ari abasore nyuma bakihinduza inkumi ndetse n’abakobwa babyibushye, mu gihe hasanzwe hamenyerewemo ab’urubavu ruto gusa.
Sheynnis w’imyaka 23 yashyikirijwe ikamba yatsindiye na Miss R’Bonney Gabriel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari wabaye Nyampinga w’isi muri 2022. Uretse kandi Nicaragua yatahanye ikamba, umwanya w’igisonga cya mbere wegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Thailand, naho igisonga cya kabiri aba Moraya Wilson ukomoka muri Australia.
Umwihariko w’uyu mwaka: Ababyaye ndetse n’abihinduje igitsina bemerewe guhatana
Maria Camilla Avella w’imyaka 28 ukomoka muri Colombia ndetse na Michelle Cohn wo muri Guatemala babaye aba mbere bitabiriye iri rushanwa kandi barabyaye. Maria Camilla ndetse yabashije no kugera muri batanu ba nyuma, ni mu gihe abategura iri rushanwa bavuga ko bifuza ko rifungurira imiryango n’abandi benshi.
Undi mwihariko w’iri rushanwa muri uyu mwaka, ni uko hagaragayemo Marina Machette wari uhagarariye igihugu cya Portugal, akaba yarahoze ari umugabo nyuma akaza kwihinduza umukobwa (transgender). Miss Universe 2023 kandi yanitabiriwe bwa mbere na Jane Garret, umukobwa ufite umubyimba, ni ukuvuga ugaragara nk’ubyibushye, mu gihe bimenyerewe ko iri rushanwa ryitabirwa n’abafite urubavu ruto.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abagera kuri 83 baturutse mu bihugu bitandukanye rikaba ryarabereye mu gihugu cya Salvador aho abahatanye baserukaga mu myambaro yo kogana (maillot de bain), ikanzu yo gusohokana (robe de soiree) ndetse n’umwambaro wa gakondo (tenu traditionelle).
Leave a Comment