Gasabo: Akabari kahiye karakongoka

Inyubako ikoreramo akabari mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu ,Umudugudu wa Muhororo, ahazwi nka Batsinda , kafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka. Abageze ahabereye iyi nkongi bwa mbere, batangaje ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa moya za mugitondo zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, gusa bagakeka ko yaba yatewe n’ugukoranaho […]

Posted on: 10:44, 15 Jul 2025

0

143 Views

Inyubako ikoreramo akabari mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu ,Umudugudu wa Muhororo, ahazwi nka Batsinda , kafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka.

Abageze ahabereye iyi nkongi bwa mbere, batangaje ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa moya za mugitondo zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, gusa bagakeka ko yaba yatewe n’ugukoranaho kw’insiga.

Umwe yagize ati “Twamenaguye ibirahuri kugira ngo tubashe kuzimya .Twamaze guca urugi, abantu bazana imicanga kugira ngo tujugunyemo, umuriro ubona gucogora.”

Uyu akomeza agira ati “Inkongi yatewe n’imigozi baraye bacometse kuki niho yahereye. Niba habayeho gukoranaho( Circuit). Byatangiye ari umwotsi turi kuwureba, duhita tubona umuriro nawe urazamutse.”

Uyu avuga ko iyo Polisi itaza kuzimya iyi nkongi yari gukwira mu zindi nyubako.

Undi nawe ati “Polisi yaje kuza irazimya kuko iyo itinda gato, itaje yose iba yakwiriwe n’umuriro. Ariko baje barazimya n’abandi bantu batanze ubufasha.”

Bimwe mu byahiriye muri iyo nkongi birimo intebe, frigo,televiziyo, amacupa y’ibinyobwa, n’ibindi bitandukanye.

Amakuru avuga ko abafite ako kabari batari bafite ubwishingizi bityo ntacyo baramuye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *