Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku giti cye ugize imigabane myinshi muri Twitter

Umukire wa mbere ku isi kugeza, Elon Musk, akaba n’umuyobozi wa sosiyete ya Tesla mu mpera aherutse kugura imigabane myinshi ya Twitter, ibi kandi bikaba byaratumye agaciro ka sosiyete ya Twitter kaamukaho 25%.

Posted on: 09:45, 24 Aug 2022

0

14 Views

Uyu muherwe ufite inkomoko mu gihugu cya Afrika y’Epfo yaguze imigabane irenga gato miliyoni 73, ikaba ifite agaciro ka miliyari ebyri na miliyoni Magana atandatu z’amadorali y’Amerika. Ibi kandi byanatumye Elon Musk aba afite 9.2% bya sosiyete ya Twitter, aho akubye inshuro enye Jack Dorsey washinze kandi wanahoze ayobora (CEO) iyi sosiyete ya Twitter.

Musk ubwe asanzwe akoresha cyane uru rubuga rwa Twitter, ariko akaba atavuga rumwe n’ubuyobozi bwarwo ku bijyanye no guha abantu uburenganzira bakandika ibyo bashaka ku nkuta zabo. Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, uyu mugabo yari yanditse kuri Twitter abaza impamvu abantu badahabwa uburenganzira bwo kwandika ibyo bashaka byose, anavuga ko ashobora kuzakora urubuga rwe, aho umuntu azaba yemerewe kwandika ibyo yifuza.

Mu kwezi gushize kandi, Musk yari yasabye umucamanza ko yaburizamo icyemezo cy’urukiko cyamufatiwe muri 2018, aho Elon Musk iyo ashaka kugira icyo yandika kuri Twitter bisaba ko undi muntu abanza kubisuzuma akaza kubyemeza nyuma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *