Dr. Edouard Ngirente asanga kwibohora nyako bisaba guharanira iterambere

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yashimangiye ko igisobanuro nyakuri cyo Kwibora ari uguharanira iterambere, ashishikariza abaturarwanda gukora cyane bakagera ku iterambere riruseho kandi rirambye. Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yahagarariraga Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero (Rugerero IDP Model […]

Posted on: 19:24, 4 Jul 2023

0

22 Views

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yashimangiye ko igisobanuro nyakuri cyo Kwibora ari uguharanira iterambere, ashishikariza abaturarwanda gukora cyane bakagera ku iterambere riruseho kandi rirambye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yahagarariraga Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero (Rugerero IDP Model Village) mu Karere ka Rubavu.

Uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 18.4, ukaba warubatswe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’ibindi bigo bya Leta.

Kuri ubu wamaze gutuzwamo imiryango 120 y’abatishoboye, barimo na bamwe mu basizwe iheruheru n’ibiza biheruka kwibasira Akarere ka Rubavu.

Iyo miryango yashyikirijwe uyu Mudugudu ku mugaragaro mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihiza Isabukuru ya 29 yo Kwibohora, bishimira iterambere ryahezweho nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo Mudugudu w’Icyitegererezo ugizwe n’inzu zigeretse zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho, Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD), ishuri, isoko, Agakiriro, Ivuriro ry’Ingoboka, n’ikiraro cya kijyambere cy’ubworozi bw’inkoko.

Nanone kandi abaturage batujwe muri uwo Mudugudu bubakiwe umuhanda wa kaburimbo, bagezwaho amashanyarazi n’amazi meza, bafite uturima tw’igikoni bazajya basaruraho imboga n’imbuto mu kurwanya imirire mibi n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, ageza ijambo ku baturage, yabanje kwihanganisha abaherutse guhungabanywa n’ibiza byatwaye ubuzima bwa benshi bikanasenya ibikorwa remezo mu Karere ka Rubavu n’utundi Turere tw’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Dr. Ngirente yavuze ko iterambere ryagezweho mu myaka 29 ishize ryashobotse kubera ubumwe, ubuyobozi bwiza n’umutekano Igihugu gikomeje kwishimira kubera ubwo buyobozi burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibirori byo gutaha Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye bahagarariye Guverinoma y’u Rwanda, uhereye kuri ba Minisitiri, abakuriye Inzego za gisirikare n’izindi z’umutekano.

Muri bo harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda,
Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’Umutekano n’Igisirikare Gen. Kabarebe James, Umugaba Mukuru wa RDF Lt. Gen. Mubarakh Muganga, Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, n’abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *