Byaherukaga muri 2023: APR FC na Rayon Sports zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa gatatu mu mikino ya 1/2 yo kwishyura mu gikombe cy’amahoro, Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa bituma igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Rayon Sports nayo yatsinze Mukura VS igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura. ni imikino yabereye kuri Stade Amahoro i Remera, […]

Posted on: 21:36, 30 Apr 2025

0

60 Views

Kuri uyu wa gatatu mu mikino ya 1/2 yo kwishyura mu gikombe cy’amahoro, Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa bituma igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Rayon Sports nayo yatsinze Mukura VS igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura.

ni imikino yabereye kuri Stade Amahoro i Remera, APR FC yatsinze igitego kimwe ikomeza ku mpuzandengo y’ibitego 2-1 kuko mu mukino ubanza yari yanganyije na Police FC 1-1.
Rayon Sports yagombaga kwisobanura na Mukura VS zari nzanganyije 1-1 mu mukino ubanza, kuri uyu munsi ikaba yakomeje ku mpuzandengo y’ibitego 2-1.

Umukino wa nyuma uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025 mu gihe umwanya wa gatatu uzakinirwa ku wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi hagati ya Police FC na Mukura VS.

Guhura kwa APR FC na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro byaherukaga mu mwaka wa 2023 ari nacyo gikombe Rayon Sports iheruka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *