Buri Murenge uzaba ufite ishuri ry’imyuga mu mwaka w’amashuri 2024/2025

Kuri uyu wa 18 Mata nibwo minisitire w’Intebe yabivuze ubwo yagejeje ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, ibyo Guverinoma yakoze kuva 2017 mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu nzego zose. Mu byo yagarutseho harimo n’intego u Rwanda rwari rwarihaye aho rwagombaga kubaka byibura ishuri rimwe ryimyuga muri buri murenge. Agaragaza ko ishyirwa mu bikorwa […]

Posted on: 16:35, 19 Apr 2024

0

23 Views

Kuri uyu wa 18 Mata nibwo minisitire w’Intebe yabivuze ubwo yagejeje ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, ibyo Guverinoma yakoze kuva 2017 mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu nzego zose.
Mu byo yagarutseho harimo n’intego u Rwanda rwari rwarihaye aho rwagombaga kubaka byibura ishuri rimwe ryimyuga muri buri murenge.
Agaragaza ko ishyirwa mu bikorwa rigezere kure dore ko muri iyi gahunda kugeza ubu hamaze kubakwa 392 mu gihe hasigaye 24.
Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko amashuri asigaye na yo ari kubakwa ndetse azatangira gukorerwamo mu 2024/2025.
Ati “Ibikoresho byaraguzwe, bisigaye gukwirakwizwa hirya no hino mu Gihugu.’’
Minisitiri w’Intebe dogiteri eduwari Ngirente yasobanuye inyungu iri mu mashuri y’imyuga mu guhangana n’ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko.
Ati:“Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko abize imyuga babona akazi mu mezi 7 bakimara kwiga”
Mu kugeza ku mitwe yombi ibyo u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere ireme ry’uburezi, Minisitiri w’intebe yagaragaje ko havuguruwe porogaramu z’amasomo zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda. Zavuye ku 161 zigera kuri 88.
Yagaragaje ko mu mavugurura ari gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda biteganyijwe ko ingengabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa Cyenda irangire mu kwezi kwa Gatandatu, mu gihe amasaha yo kwigisha ku barimu azaba 18 avuye ku 8 yari asanzweho.
Guverinoma y’u Rwanda yongereye abarimu bo mu mashuri makuru na kaminuza bava ku 3900 mu 2017, bagera kuri 4234 muri uyu mwaka wa 2024.
Nanone kandi Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente,yavuze ko Guverinoma yakoze amavugurura mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho mu 2017 mu mashuri abanza higaga abana basaga miliyoni 2,5 mu gihe ubu bageze kuri miliyoni 2,8.
Ati “Umubare watumye Guverinoma yongera ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje.’’
Yavuze kandi ko ubucucike bw’abanyeshuri bwagabanutse aho abana bigira mu ishuri rimwe bavuye kuri 80 bagera kuri 57 mu gihe intego ari uko bagera kuri 45.
Leta y’u Rwanda yongereye umusanzu wayo mu kunganira ibikorwa bya buri munsi by’amashuri arimo abanza n’ayisumbuye aho wavuye kuri miliyari 14 Frw ku mwaka mu 2017, akaba ageze kuri miliyari 23 Frw muri 2024.
Minisitiri w’Intebe,Ngirente yavuze ko Guverinoma yoroheje uburyo bwo kugura amafunguro atangwa ku bigo by’amashuri.
Ati “Ibiribwa bibikika bigurirwa ku rwego rw’Akarere kandi Leta ni yo yishyura ikiguzi.’’
Ingengo y’imari ishyirwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yavuye kuri miliyari 6 Frw mu 2017/2018, ubu igeze kuri miliyari 90 Frw.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu kugena amafaranga y’ishuri harebwa ku bushobozi bw’abaturage.
Ati “Niba dushaka ko abana b’Abanyarwanda biga ni uko hajyaho amafaranga y’umusanzu w’ababyeyi aringaniye. Ntiwashyiraho amafaranga y’ishuri ku buryo umwana azarangiza amashuri ababyeyi baragurishije amasambu n’inka, bari mu bukene.’’
Yavuze ko nta kigo cy’ishuri cyemerewe kongera amafaranga y’ishuri cyangwa umusanzu w’umubyeyi ku kugaburira umwana ku ishuri kitabiherewe uburenganzira na Minisiteri y’uburezi icyakora umubyeyi ushaka gutera inkunga ikigo cy’ishuri yemerewe kuyitanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *