Rutahizamu Ani Elijah ukomoka muri Nigeria yitabiriye umwihero w’ikipe y’u Rwanda Amavubi

Rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah ni umwe mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi ni bwo bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bageze ku biro by’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA). Abakinnyi bose barahita berekeza mu Karere ka […]

Posted on: 12:06, 20 May 2024

0

60 Views

Rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah ni umwe mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi ni bwo bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bageze ku biro by’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA).

Abakinnyi bose barahita berekeza mu Karere ka Bugesera, aho bagomba kubana mu gihe bategura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Mu bakinnyi bahageze mbere harimo Umunya-Nigeria, Ani Elijah ukinira Bugesera FC ndetse akaba atari mu bakinnyi bashyizwe hanze ku rutonde rw’agateganyo.

Ani Elijah yarangije umwaka w’imikino wa Shampiyona y’u Rwanda anganya na Victor Mbaoma wa APR FC ibitego 15 byatumye ari bo bari ku isonga mu gutsinda byinshi.

Uyu mukinnyi byavuzwe kenshi ko ari mu bazitabazwa n’ikipe y’igihugu agahabwa ubwene gihugu bw’u Rwanda dore ko nawe yabyitangarije; n’ubwo yaba FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo ntawigeze atangaza ibye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *